Muri iki cyumweru, Guverineri wa Kirundo (mu majyaruguru y’Uburundi) yakiriye abasore cumi na barindwi birukanwe n’u Rwanda, aho abayobozi basobanuye ko abantu bireba nta byangombwa bibemerera kuguma mu Rwanda bari bafite.
Usibye umusore umwe ukomoka muri komini ya Ryansoro mu ntara ya Gitega (rwagati mu Burundi), abandi baturuka mu ntara ya Kirundo, ihana imbibi n’umuturanyi wo mu majyaruguru y’u Burundi.
Abayobozi b’u Rwanda basobanura ko aba bantu basubijwe iwabo kuwa Gatatu bagumye ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.
Aba Barundi bo bavuga ko bari baje mu Rwanda mu rwego rwo gushakisha akazi.
Bati: “Bamwe muri twe bari bamaze guhabwa akazi, abandi nta aderesi bafite. Twari tumazeyo amezi makeya. ”
Guverineri wa Kirundo wabakiriye arasaba urubyiruko rwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko kureka iyi mikorere “itabura ingaruka”.
Yatangaje ko abasore cumi na barindwi bagomba kubanza gushyirwa mu kato mu rwego rwo kurwanya Covid-19 mbere yo kwinjira mu miryango yabo, nyuma y’iminsi itatu.