Kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2022, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze mu gihugu cya Uganda mu birori by’isabukuru y’umugaba w’ingabo zo ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni ari we Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ibirori nyirizina by’uyu munsi w’amavuko byabereye ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval kuri uyu wa 23 Mata 2022. Birakurikirwa n’umuhango wo kwiyakira wateguwe na Perezida Museveni ku biro bye.
Byitezwe ko Perezida Kagame na Yoweri Museveni bahurira muri ibi birori bibera ku biro bye, Entebbe, Kampala. Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Kampala ni urwa mbere rubaye kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wazamba bitewe n’impamvu zitandukanye, zirimo umutekano w’igihugu n’abenegihugu bacyo.
Rukurikiye ebyiri Gen. Kainerugaba aherutse kugirira mu Rwanda (muri Mutarama na Werurwe 2022), zatanze icyizere ku izahuka ry’uyu mubano kuko zatumye imipaka yo ku butaka ibi bihugu bihuriyeho yongera gufungurwa.