Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hagiye hakwirakwira ifoto iriho amagambo “Akabere ka Gasabo” aho kuba “Akarere ka Gasabo” byanatumye benshi mu banyarwanda bibaza uburyo ikosa nk’iri ryaba ryarabaye mu myandikire ntirihite rikosorwa vuba.
Nyuma yaho Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bwasabye abantu kudaha agaciro ijambo ririmo ikosa ryitiriwe ko ryanditse ku biro by’aka Karere, buvuga ko ari ifoto y’incurano [Photoshop].
Iyi foto igaraga nk’iyafashwe nijoro, igaragaza ko kuri ibi Biro, handitse ‘Akabere ka Gasabo’ aho kwandika ‘Akarere ka Gasabo’.
Umwe mu babishyize kuri Twitter y’Akarere ka Gasabo witwa Samuel Byansi Baker, yanditse ubutumwa anegura agira ati “Yemwe mwabonye AKABERE KA GASABO.” Akomeza abaza ubuyobozi bwa Gasabo ati “Hari ikihe kibazo?”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasubiye ubu butumwa, bugira buti “Ibi ni photoshop (uburyo bukoreshwa mu guhindura ifoto uko umuntu ayisha) ntimubyiteho.”
Ubu butumwa bw’Akarere ka Gasabo bukomeza bugira buti “Kandi aho gukwirakwiza ikinyoma wabanza ugashaka amakuru yizewe.” Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo, bwasabye abantu kudaha agaciro ijambo ririmo ikosa ryitiriwe ko ryanditse ku biro by’aka Karere, buvuga ko ari ifoto y’incurano [Photoshop].
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana ifoto igaragaza ku biro by’Akarere ka Gasabo yanditseho amagambo agaragaza ko ari ku Biro by’aka Karere.
Iyi foto igaraga nk’iyafashwe nijoro, igaragaza ko kuri ibi Biro, handitse ‘Akabere ka Gasabo’ aho kwandika ‘Akarere ka Gasabo’. Umwe mu babishyize kuri Twitter y’Akarere ka Gasabo witwa Samuel Byansi Baker, yanditse ubutumwa anegura agira ati “Yemwe mwabonye AKABERE KA GASABO.” Akomeza abaza ubuyobozi bwa Gasabo ati “Hari ikihe kibazo?”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasubiye ubu butumwa, bugira buti “Ibi ni photoshop (uburyo bukoreshwa mu guhindura ifoto uko umuntu ayisha) ntimubyiteho.”
Ubu butumwa bw’Akarere ka Gasabo bukomeza bugira buti “Kandi aho gukwirakwiza ikinyoma wabanza ugashaka amakuru yizewe.”