Ikiraro cyahuzaga akarere ka Gakenke na Muhanga cyatwawe n’amazi ya Nyabarongo mu gihe cyari kimaze iminsi itageze mu kwezi cyongeye kubakwa, ndetse n’ubuyobozi bugitashye ku mugaragaro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu 20 Mata 2022 imvura nyinshi yaguye ni yo yatumye iki kiraro gitwarwa n’amazi aho abaturage b’utu turere abyutse bagiye mu mirimo nk’ibisanzwe gusa batungurwa no gusanga iki kiraro gishya cyatwawe n’amazi ya Nyabarongo birangira basubiye inyuma.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko imvura nyinshi yaguye muri iri ijoro yaciye ikiraro cya Nyabarongo cyongera guhagarika imihahirane ku mpande zombi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric, avuga ko igice kinini cy’ikiraro ku ruhande rwa Gakenke ari cyo cyasenyutse.
Ati: ”Ikiraro cyacitse gihengamira ku ruhande rw’Akarere ka Muhanga.”
Bizimana yavuze ko nubwo ari igihombo kinini bahuye na cyo, ariko ibi ntabwo bihagarika ubuhahirane kuko amato y’abasirikare ba Marine agihari. Avuga ko inzego z’umutekano ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Umurenge bagezeyo kugira ngo hatagira umuturage ugwa mu mazi.
Ntwaritumayo Musafiri avuga ko yari yatsindiye isoko ryo kwambutsa abaturage ku giciro cyo hasi kuko afite ubwato bufite moteri ariko iryo soko ntiyarihabwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yatangaje ko bagiye kuvugana n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru mu rwego rwo gufata izindi ngamba zihutirwa kuri iki kibazo.
Yagize ati: ”Dusabye Marine ko bakomeza kwambutsa abaturage, na Engineering Brigade bubatse iki kiraro bose batangiye kudufasha gutanga igisubizo.”
Iki kiraro gihuza Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, n’uwa Ruli mu Karere ka Gakenke cyuzuye gitwaye Miliyoni 185Frw.