Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahanishije Umushinwa Shujun Sun igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya icyaha cy’iyicarubozo yakoreye abakozi be abashinja kumwiba amabuye y’agaciro.
Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Mata 2022. Wahise ushyirwa mu bikorwa kuko Shujun Sun yahise atabwa muri yombi ajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Rubavu.
Dosiye iregwamo Shujun Sun yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 30 Kanama 2021.
Uyu Mushinwa yarezwe muri dosiye imwe na Renzaho Alexis wari Enjeniyeri ushinzwe iby’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro na Nsanzimana Leonidas wari ushinzwe Umutekano mu kigo cya Shujun Sun gikorera mu Turere twa Rutsiro na Nyamasheke. Bagejejwe mu butabera bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bw’icyaha cy’iyicarubozo.
Ku wa 21 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwategetse ko Shujun Sun na bagenzi be babiri bakurikiranwa bafunze by’agateganyo.
Abaregwa bajuririye icyemezo kibafunga by’agateganyo, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi ruburanisha urubanza maze ku wa 14 Ukwakira 2021 rutegeka ko Shujun Sun akurikiranwa ari hanze, pasiporo ye igafatirwa, akanatanga ingwate ya 10.000.000 Frw.
Shujun Sun nyuma yo gukeka ko yibwe amabuye y’agaciro yakoresheje inama, atanga amabwiriza ko uwo bazafata acaracara hafi aho cyangwa akekwaho kwiba azajya amukubitira ahantu yashinze igiti cy’umusaraba acyandikaho “igihano cy’umujura’’, ahita i Gologota.
Aha ni ho yakubitiye babiri mu baketswe mu bamukoreraga i Nyamasheke. Amashusho n’amafoto byafashwe ni byo Ubushinjacyaha bwashingiyeho bumukurikirana n’abakozi be ku cyaha cy’iyicarubozo. Renzaho Alexis na Nsanzimana bo bakaregwa kuba abafatanyacyaha.
Shujun Sun yunganiwe n’abavoka be yemera ko yakubise aba bantu batatu ariko ko bitari ku rwego rw’iyicarubozo, yemeye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kandi nabwo ko avuga yabikoze bitewe n’uko yibwaga cyane n’ubuyobozi bubizi.
Ubushinjacyaha bushingiye ku bimenyetso bwagaragarije urukiko, bwasabye ko Shujun Sun ahanishwa igifungo cy’imyaka 20.
Muri uru rubanza kandi abakubiswe barimo Niyomukiza Azarias, Ngendahimana Gratien, Bihoyiki Deo na Baributsa Thomas, bareze basaba indishyi.
Nyuma yo gusesengura ubwiregure bw’abaregwa muri iyi dosiye, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwemeje ko ibimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze, bigaragaza nta shiti ko Shujun Sun ibikorwa yakoze ari icyaha cy’iyicarubozo yakoreye Ngendahimana Gratien, Niyomukiza Azarias na Bihoyiki Deo.
Umucamanza ati “Iki cyaha kiramuhama nka gatozi.’’
Rwemeje ko Renzaho Alexis yagize uruhare mu byakorewe aba bahohotewe, akaba ari icyitso cya Shujun Sun. Uru rukiko kandi rwagize umwere Nsanzimana Leonidas kuko nta bimenyetso bigaragaza ko hari uruhare yagize mu byakorewe abahohotewe.
Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwategetse ko Shujun Sun ahabwa igihano cy`igifungo cy`imyaka 20 naho Renzaho Alexis agahanishwa igifungo cy’imyaka 12.
Rwanzuye ko Shujun Sun afatanya na Renzaho kwishyura Niyomukiza Azarias na Ngendahimana Gratien buri wese 2.500.000 Frw y’indishyi z’akababaro k’ibyo bakorewe, 100.000 Frw y’ikurikiranarubanza, 300.000 Frw y’igihembo cya avoka na 20.000 Frw y’ingwate yatanze aregera indishyi; Bihoyiki agahabwa 2.500.000 Frw y’akababaro k’ibyo yakorewe, 100.000 Frw y’ikurikiranarubanza, 300.000 Frw y’igihembo cya avoka na 20.000 Frw.
Shujun Sun na Renzaho Alexis bafite ukwezi kumwe ko kujuririra icyemezo cy’urukiko.