Nshuti Yves wari umunyezamu w’ikipe ya Rutsiro FC, yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gukora impanuka ya moto mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.
Amakuru avuga ko impanuka yahitanye uyu mukinnyi yayikoreye mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu ari kuri moto. Amakuru yamenyekanye ni uko uyu musore yahagurutse iwe atwaye moto ajya kureba se umubyara, ageze hafi y’umurenge wa Gisenyi agongana n’umumotari mugenzi we aho yahise akubita umutwe hasi ahita ashiramo umwuka.
Nshuti Yves wazamukanye mu cyiciro cya mbere n’ikipe ya Rutsiro FC, yari umunyezamu wa gatatu w’iyi kipe yo mu Burengerazuba bw’Igihugu.