Benshi tuzi ko Yezu Kristu yapfuye ariko mu byukuri abazi icyamwishe ni bo bake, Nubwo benshi bazi uburyo Yezu Kirisitu yapfuye, abahanga bavuga ko abazi neza icyamwishe ari bake ariyo mpamvu hari umuganga wavuze ko ashobora gusubiza icyo kibazo cyibazwa yifashishije ubushakashatsi yakoze.
Muri Bibiliya herekanwa uburyo Yezu Kirisitu yikorejwe umusaraba ndetse agatotezwa mu buryo butandukanye harimo guterwa icumu ubwo yazamukaga umusozi wa Gologota.
Benshi bazi uburyo yatotejwe n’uko yatewe icumu ari ku musaraba akava amaraso n’amazi ariko ntabwo herekanwa icyamwishe icyo ari cyo, mu yandi magambo niba ari icumu cyangwa inkoni yakubiswe. Umupadiri wahoze ari umuganga uvura indwara zo mu mutwe mu bitaro bya East Kent mu Bwongereza, Rev. Prof Patrick Pullicino, aherutse gusohora inyandiko igaragaza icyo atekereza cyaba cyarishe Yezu Kirisitu.
Mu bushakashatsi bwe, uyu mupadiri yavuze ko Yezu ashobora kuba yarapfuye biturutse ku bubabare bwaturutse ku rutugu rwe rw’ibiryo rwavunitse.
Yashingiye ku bushakashatsi bwakozwe n’inzobere kuri Shroud of Turin, izwi kandi ku izina rya Holy Shroud – umwenda wera ugaragaza ishusho y’umugabo bivugwa ko ari Yezu Kirisitu w’i Nazareti.
Havugwa ko uwo mwenda wabitswe kuva mu 1578 ariwo Yezu yahambwemo nyuma yo kubambwa ku musaraba.
Pulicino avuga ko ishusho iri ku gitambaro yerekana umusore ufite urutugu rwimutse, ko uburyo urutugu rugaragara aribyo byari ingenzi mu gukora ubu bushakashatsi.
Ukuboko kw’iburyo kwarushaga ukw’ibumoso sentimetero 10 bigaragara ko kwari gufite ikibazo. Avuga ko igihe Yezu yajyaga kubambwa, umutsi munini wo mu gituza ujyana amaraso mu gituza hose, mu mutwe, mu josi, mu rutugu n’amaboko; wari wacitse, bimutera kuviramo imbere, imitsi itembereza amaraso mu mubiri wose irangirika bituma apfa.
Iyo byagenze bityo ngo umwanya uri hagati y’urubavu n’igihaha wuzura hafi bitatu bya kane by’amaraso ari mu mubiri wose. Uyu mupadiri avuga bishoboka ko ariyo mpamvu Yezu yatembye amaraso menshi igihe yasogotwaga.