Nyuma yo kugirira uruzinduko rw’iminsi itatu mu bihugu bya Congo Brazaville na Jamaica, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yamaze kugera mu gihugu cya Barbados na cyo giherereye mu birwa bya Carraïbes, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.
Jamaica nk’igihugu yazindukiraga ku nshuro ya mbere by’umwihariko, uruzinduko rwe rwaranzwe n’ibihe by’ingenzi bitandukanye birimo kugeza ijambo ku nteko Ishinga amategeko ya kiriya gihugu.
Perezida Kagame yakiriwe anagirana ibiganiro n’abanyapolitiki batandukanye muri Jamaica, barimo Guverineri mukuru wa kiriya gihugu, Sir Patrick Allen, Andrew Holiness usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wacyo ndetse na Mark Golding ukuriye Oposisiyo ya kiriya gihugu.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Jamaica kandi rwasize iki gihugu n’u Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo guhana inama mu bya Politiki ndetse no guteza imbere ubukerarugendo. Perezida Kagame kandi yashyize indabo ku mva ya Marcus Garvey ufatwa nk’intwari ya kiriya gihugu, anitabira ibiganiro bitandukanye.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Barbados aho yamaze kugera rugomba kumara umunsi umwe. Umukuru w’Igihugu akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Grantley Adams, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubucuruzi wa Barbados, Most Honorable Jerome Xavier Walcott.
Byitezwe ko Perezida Kagame ahura na mugenzi we Sandra Mason ndetse akanagirana ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Intebe, Mia Amor Mottley.
Perezida Kagame kandi byitezwe ko yitabira ikiganiro n’itangazamakuru, agatera igiti mu busitani bwa Barbados burimo ibimera ndetse akanakurikirana umukino wa Tennis mbere yo kuva muri kirwa.