Kuri uyu wa gatanu mutagatifu hirya no hino ku isi abakristu batandukanye bagaragara bazirikana umubabaro umwana w’Imana Yezu/Yesu kristu yagiriye ku musaraba ari nabyo abakristu benshi basubiramo bazirikana ubwo bubabare bwe.
Ibi nibyo byanabaye mu gihugu cy’Uburundi aho ubwo bazirikanaga ububabare bw’umwana w’Imana, Perezida w’Igihugu cy’Uburundi Evariste Ndayishimiye na we yagaragaye ahetse umusaraba mu buryo bwo kuzirikana uyu munsi wa gatanu mutagatifu.
Uyu mukuru w’Igihugu cy’u Burundi yagaragaye ahetse umusaraba ubwo yari yifatanyije n’abakristu gatolika ya Paruwasi ya Magarama yo mu ntara ya Gitega, nk’uko byatangajwe na Butoyi Evelyne usanzwe ari umuvugizi we.
Kuri Twitter yagize ati: “Nyakubahwa Umukuru w’igihugu, Evariste Ndayishimiye, ari kumwe n’umuryango we, yifadikanije n’abakristu ba Paruwasi Magarama mu ntara ya Gitega, mu nzira y’umusaraba yo ku wa gatanu Mutagatifu, umusi abemera bibuka umunsi Yezu Kristu yapfuyeho, akabambwa ku musaraba ku bwacu abantu.”
Amafoto yashyizwe hanze yerekana Perezida Ndayishimiye ahetse umusaraba ashorewe n’Abakristu ndetse n’abihaye Imana. Abantu benshi bakomeje gushima ukw’icisha bugufi k’uyu muyobozi w’Igihugu cy’Uburundi wagaragaye ahetse umusaraba.
Perezida Evariste Ndayishimiye usanzwe ari umukristu Gatolika, aherutse kugirira uruzinduko i Vatican rwasize asabye umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Fransisco gusura u Burundi mu mwaka utaha.