Ikibuga cyo mu nzove gisanzwe kizwi ko gikorerwaho imyitozo n’ikipe ya Rayon Sports bimaze kumenyekana ko kigiye kubakwa neza kikagirwa sitade izajya ikinirwaho imikino imwe nimwe y’iyi kipe iterwa inkunga n’uruganda rwenga inzoga rwa Skol.
Iyi sitade izajya yakira abafana hagati y’igihumbi na magana atanu ndetse n’ibihumbi bibiri biteganijwe ko niyuzura izajya ikinirwaho imikino imwe n’imwe ya Rayon Sports nkuko byatangajwe na Tuyishime Karim ushinzwe Ikipe ya Rayon Sports muri SKOL Rwanda, kuri ubu uri kubarizwa Istanbul muri Turukiya, aho yagiye gushaka ibyangombwa bizifashishwa mu kubaka neza iyi stade.
Mu kiganiro cyihariye yahaye Igihe, Tuyishime yavuze ko bari kugerageza ku buryo umwaka utaha w’imikino Rayon Sports izaba ifite ikibuga cyayo yakiriraho amakipe amwe n’amwe.
Ati “Ubu ndi muri Turukiya kuva mu minsi ishize, ndi gushaka ubwatsi bw’ubukorano bumenyerewe ku bibuga by’umupira w’amaguru, turifuza kubaka ikibuga na stade nziza ku buryo Rayon Sports yatangira kujya ihakirira imikino imwe n’imwe.”
Stade yo mu Nzove igiye kubakwa na SKOL Rwanda, izajya ifasha iyi kipe iri mu zifite abafana benshi mu Rwanda kuyikoreraho imyitozo ndetse iyakirireho imikino imwe n’imwe. Tuyishime yavuze ko nk’Ubuyobozi bwa SKOL Rwanda bifuza ko iyi stade yazakira imikino yo kwitegura shampiyona Rayon Sports izakira hitegurwa umwaka w’imikino utaha.
Uyu mugabo ahamya ko nyuma yo kuzuza iyi stade, ikamurikirwa ababishinzwe muri FERWAFA bakayiha umugisha, yazajya inakinirwaho imwe mu mikino itegurwa na Federasiyo hagendewe ku bushobozi bwo kwakira umubare runaka w’abafana izaba ifite.
Kutagira ikibuga bigengaho, ni kimwe mu bibazo bizonze amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho usanga abyiganira kuri stade zimwe na zimwe ziganjemo izubatswe na Leta.
By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho usanga amakipe menshi acungira kuri stade Amahoro na Stade ya Kigali, izi zikunganirwa na Stade ya Mumena ndetse n’iyo ku Kicukiro zidakunze gukinirwaho kuko zakira umubare muto w’abafana nubwo n’imiterere yazo ari ikibazo.
Izi stade zabaye iyanga ku makipe akayabo akinira mu Mujyi wa Kigali, biri mu bitumye SKOL Rwanda itekereza gushakira ikipe ya Rayon Sports bakorana aho yajya yakirira imwe mu mikino yayo.