Ikipe yo mu gihugu cya Espanye ikunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda, FC Barcelone yasezerewe mu marushanwa y’imikino ya UEFA Europa League n’ikipe yo mu gihugu cy’Ubudage ya Eintracht Frankfurt iyitsindiye ku kibuga cyayo Camp Nou.
Iyi kipe y’ubukombe yatunguwe no gusezererwa mu gihe ari yo yahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa rya Europa League nyuma yuko yari yasezerewe muri Champions League ikaba yatsinzwe ibitego 3-2 byatumye ihita isezererwa.
FC Barcelone isezerewe ku giteranyo cy’ibitego 4-3 kuko mu mukino ubanza wabereye mu gihugu cy’ubudage aya makipe yombi yanganyije 1-1, maze ku munsi w’ejo ku wa kane mu mukino wabereye muri Espanye Eintracht Frankfurt itsinda FC Barcelone ibitego 3-2 ihita isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-3.
Ni umukino warebwe cyane kuko abafana nibura ibihumbi 30 ba Frankfurt bari bagiye muri Espagne. Ni umukino wayobowe n’ikipe ya Barcelona kuko yihariye umupira ku kigero cya 75% kuri 25% ya Frankfurt. Gusa Frankfurt yabarushije amashoti 15 yateye iganisha mu izamu ku 10 ya Barcelona, arimo 7 baboneje neza nubwo atavuyemo ibitego, ugereranyije na 4 ya Barcelona.
Frankfrurt igeze muri kimwe cya kabiri ku nshuro ya kabiri mu myaka ine ishize, nyuma yo gusezererwa na Chelsea nanone kuri iki cyiciro mu 2019.
Uyu mukino waciye intege abafana na FC Barcelona yari imaze kuzahuka kuva yatangira gutozwa na Xavi Hernandez, nyamara mu mikino yo mu Burayi yakiriye ku kibuga cyayo yatsinze umukino umwe gusa. Muri shampiyona yo muri Espagne naho irushwa na Real Madrid ya mbere amanota 12.
Mu yindi mikino yabaye, West Ham United yo mu Bwongereza, RB Leipzig yo mu Budage na Rangers yo muri Ecosse zageze muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa.
Umukino wa nyuma uzabera kuri stade Ramón Sánchez-Pizjuán y’ikipe ya Seville muri Espagne, ku wa Gatatu tariki 18 Gicurasi.