Umunyamakuru wakundwaga na benshi hano mu Rwanda wakoreraga igitangazamakuru cya BTN TV, Celestin Ntawuyirushamaboko yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 14 Mata 2022 aguye mu bitaro bya Kibagabaga.
Amakuru dukesha umwe mu banyamakuru bakoranaga kuri BTN TV, ni uko Ntawuyirushamaboko yitabye Imana nyuma y’igihe gito yari amaze kwa muganga aho yari yagiye kwivuriza. Uyu munyamakuru yavuze ko na bo batunguwe bikomeye n’urupfu rwa Ntawuyirushamaboko wari uherutse gukira uburwayi bwamuzahaje mu gihe cyashize.
Yagize ati “Hari haciyemo umunsi umwe hatambutse inkuru ye ya nyuma yo ku wa 13 Mata 2022. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo namenye ko arembye cyane ariko siniyumvishaga ko yahita yitaba Imana rwose.”
Urupfu rw’uyu munyamakuru rwamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane. Ubutumwa bwinshi buri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo WhatsApp burerekana ko itangazamakuru ry’u Rwanda ribuze umuntu w’ingirakamaro.
Ntawuyirushamaboko ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu gutara no gutangaza inkuru ziganjemo izivugira abaturage, iz’ibintu bidasanzwe byabaga mu duce tunyuranye ariko agakundirwa ijwi rye n’umwihariko we mu buryo akurikiranya amagambo mu kubara inkuru.
Ni umunyamakuru wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, BTN TV, Radio1 na TV1. Mu 2020 Ntawuyirushamaboko yatangije Ikipe y’Umupira w’Amaguru Intwari FC yari igamije kumufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.