Si ubwa mbere muri Leta z’Unze ubumwe za Amerika havugwa ubwicanyi bukorwa na Polisi y’iki gihugu ibukoreye abaturage ba birabura kandi bazira ubusa ari na byo bikomeje guteza imyigaragambyo hirya no hino muri iki gihugu nyuma yuko hari andi mashusho yagaragaye undi mu polisi yica umwirabura bivugwa ko ari Umu Kongomani.
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye birimo France24 avuga ko umwuka mubi wongeye kuzamuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uyu mwirabura w’Umunyekongo ufite abana babiri wishwe na polisi nyuma y’uko uyu yari aparitse imodoka asohotse umupolisi agatangira kumubaza ibyangombwa.
Uyu witwa Patrick Lyoya n’umuryango we bageze muri Amerika nk’impunzi zivuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Amashusho yashyizwe ahagaragara agaragaza umupolisi w’umuzungu arasa uyu Munyekongo mu mutwe nyuma yo gusa nk’abahangana barwanira akuma gakubitisha amashanyarazi umupolisi yari afite, yateje umujinya muri Amerika no ku Isi muri rusange.
Amashusho agaragaza umupolisi arasa Lyoya yamaze kumushyira hasi amuryamye hejuru. Bivugwa ko kuri uyu wa Gatatu ni joro abigaragambya magana bateraniye muri Michigan ahitwa Grand Rapids, bamagana ubu bwicanyi.
Abigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati “ Black Lives Matter” ari nako baririmba indirimbo zigira ziti “ Nta butabera, nta mahoro”.
Guverineri Gretchen Whitmer yasabye ituze, mu gihe iperereza ryatangiye ngo hamenyekane uko byagenze. Urupfu rw’uyu Munyekongo rukaba rwibukije Abanyamerika iyicwa rya George Floyd, undi mwirabura wishwe n’umupolisi w’umuzungu witwa Derek Chauvin muri Gicurasi 2020.