Abayobozi b’u Burusiya biyemeje gukomanyiriza urubuga rwa Youtube nyuma y’aho rufashe icyemezo cyo gufunga umuyoboro w’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu.
YouTube yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko ihagaritse guhitisha ibiganiro by’umuyoboro wa Televiziyo Duma (y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya) kubera ko byarenze ku mabwiriza YouTube igenderaho.
Kugeza ubu YouTube yokejwe igitutu n’abategetsi n’ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho mu Burusiya, Roskomnadzor, bihutiye kuvuga ko uko babibona icyo kigo gishoje urugamba ruzagikoraho ubwacyo.
Ministri ushinzwe itumanaho mu Burusiya Maria Zakharova yavugiye ku rubuga rw’Abarusiya rwa Telegram ati: “Mushyingure iby’ingenzi, mubyimurire ku mbuga zikoreshwa n’u Burusiya kandi mugire vuba.”
Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho mu Burusiya cyatangaje ko cyasabye Google gusubizaho umuyoboro w’inteko ishinga amategeko y’u Burusiya vuba na bwangu nk’uko tubikesha VOA.
Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Vyacheslav Volodin, yatangaje ko iki gikorwa cya YouTube ’kigaragaza uburyo Amerika itubahiriza uburenganzira n’ukwishyira ukizana’. Avugira ku rubuga rwa Telegram, yatangaje ko Amerika ishaka kwiharira umwanya wo guteza imbere itumanaho ariko ko batazayikundira.