Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko hari iperereza ririmo gukorwa kuri Gerenade yatewe mu rugo rw’umuturage ruri mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Mata 2022 ahagana saa munani n’iminota 50.
Umwe mu bayobozi mu muryango IBUKA urengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko mu rugo rw’umuturage witwa Twagira hatewe igisasu cya gerenade kigakomeretsa umuntu umwe wo muri rwo.
Uyu muyobozi ngo yabwiwe ko ari abagizi ba nabi bateye gerenade kwa Twagira, igakomeretsa umwana we w’umukobwa, ubu akaba arimo kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza CHUK.
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu witwa Indakemwa, mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa NIBOYE w’Akarere ka Kicukiro.
Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA buvuga ko burimo gukurirana no kubaza iwabo wa Twagira(mu Karere ka Huye) niba koko yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo hamenyekane niba icyo gitero gifitanye isano n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kigali Today dukesha iyi nkuru ivuga ko yabajije Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry iby’icyo gitero ku rugo rwa Twagira, avuga ko hakirimo gukorwa iperereza.
Umuryango IBUKA uvuga ko mu gihe u Rwanda ruba rwegereza cyangwa ruri mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse bajya basagarirwa bakagirirwa nabi mu buryo butandukanye, kugira ngo bagire ubwoba bareke gutanga ubuhamya bw’ibyababayeho n’ababigizemo uruhare.
Icyakora inzego z’Ubuyobozi mu Rwanda zivuga ko zitazihanganira uwo ari we wese wagerageza gusubiza u Rwanda mu bihe bibi rwanyuzemo.