Mu minsi ishize nibwo ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byabaze umugore w’imyaka 63, nyuma y’uko abaganga batahuye ko afite ikibyimba gipima ibilo 15 cyari gifashe ku murerantanga.
Amakuru yizewe byoseonline.rw yamenye ni uko uyu mubyeyi w’abana umunani yabazwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Kugira ngo ubu burwayi yari amaranye imyaka ine butahurwe, abaganga babonye inda ye ikomeza kubyimba. Yagiye kwa muganga agaragaza ibimenyetso by’umuvuduko ukabije w’amaraso, waterwaga n’uku kubyimba inda.
Mu bizamini yakorewe, byagaragaye ko uko inda ye ingana bitandukanye n’ingano isanzwe inda ishobora kugira. Yari afite kandi ikibazo cyo kutabasha kugenda. Hifashishijwe ikoranabuhanga yarasuzumwe, bigaragaraga ko kubyimba inda bituruka ku murerantanga w’ibumoso.
Mu buryo bwihuse hahise hafatwa ibipimo by’amaraso no kureba niba imikorere y’umubiri w’uyu mugore nta mpungenge iteye ku buryo yabagwa.
Yahise yoherezwa muri CHUK aho imirimo yo kumubaga yagombaga gukomereza. Hakozwe imyiteguro yose bisaba, yoherezwa mu cyumba kibagirwamo. Itsinda ry’abaganga ryaramufashije arabagwa, akurwamo iki kibyimba cyapimaga ibilo 15.
Yagitewe n’iki?
Igihe dukesha iyi nkuru yagiranye ikiganiro na Dr Dawit Worku. Uyu mugabo asanzwe ari inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abagore cyane cyane kanseri zibasira imyanya myibarukiro zirimo iy’inkondo y’umura ndetse n’ifata imirerantanga.
Akorera muri CHUK ndetse no mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Uretse kuba umuganga nk’akazi ke ka buri munsi, ni n’umwalimu muri kaminuza mu ishami ryigisha ubuganga cyane cyane mu ishami ryigisha kuvura indwara z’abagore.
Dr Dawit yavuze ko kugira ngo umuntu yumve neza uburwayi bw’uyu mugore, byahera ku kumenya neza imiterere y’imyanya myibarukiro y’abagore.
Ati “Ubundi imyanya myibarukiro y’umugore igira imirerantanga ibiri, umwe kuri buri ruhande rwa nyababyeyi. Usanga buri umwe ufite ingano nk’iy’urubuto rwa ’almond’. Rero hari ubwoko bw’ibi bibyimba bikura mu buryo budasanzwe bishobora kwibasira iyi mirerantanga.”
Yavuze ko mu bwoko bw’ibibyimba bikura vuba byibasira imirerantanga harimo ibizwi nka ’benign’ biza ntaho bihuriye kanseri, n’ibindi bizwi nka ’Malignant’ biba ari ikimenyetso cya kanseri.
Dr Dawit yakomeje avuga ko yaje kwisanga mu itsinda ry’abaganga bagomba kubaga uyu mugore woherejwe muri CHUK, avuye ku bitaro by’akarere atifuje gutangaza izina.
Yavuze ko mu myaka amaze akora akazi k’ubuganga by’umwihariko mu bijyanye no kuvura indwara z’abagore, ari ubwa mbere abonye ikibyimba kingana gutya.
Ati “Oya. Nabaze abarwayi benshi bafite ibibazo nk’ibi ariko ibiro 15 ni byinshi cyane ku bibyimba byose byibasira uturerantanga naba naravuye.”
Yavuze ko abarwayi bafite kanseri y’imirerantanga bakunze kugira ibimenyetso by’uburwayi busanzwe, ari nabyo biba intandaro y’uko bakunze gutahurwa bitinze.
Dr Dawit yavuze ko ikibyimba uyu mugore yakuwemo cyajyanywe muri laboratwari kugira ngo bimenyekane niba hari aho gihuriye na kanseri cyangwa niba ari ikibyimba gisanzwe.
Kugeza ubu amakuru yizewe dukesha Ihihe ni uko uyu murwayi yamaze kuva mu bitaro ndetse ubuzima bwe buhagaze neza, akaba yishimiye ko yabashije kuvurwa nyuma y’igihe agowe n’ubuzima.
Mu rwego rwo kwirinda uburwayi nk’ubu, uyu muganga yavuze ko umuntu igihe yibonyeho ibimenyetso birimo kubyimba inda, guhaga vuba, gutakaza ibiro no kwihagarika cyane, akwiriye kujya kwa muganga kuko bishobora kuba ikimenyetso cy’uburwayi bukomeye.