Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine, yaraye atangaje ko yirukanye abayobozi babiri bakuru mu nzego zishinzwe umutekano z’igihugu cye abashinja ubugambanyi.
Yavuze ko ibintu bigikomeye mu gace ka Donbas gaherereye mu majyepfo ya Ukraine, bijyanye no kuba Ingabo z’u Burusiya zimaze igihe zisuganyiriza hafi y’umujyi wa Mariupol zagose. Perezida Volodymyr Zelenskiy ukunze gukoresha imvugo zisa n’izizimije, yavuze ko Ingabo z’Abarusiya zakoze ibikorwa bya gishitani ndetse ko zifuza gusenya buri kimwe, yungamo ko bisa n’aho zaturutse ku wundi mubumbe.
Yakomeje avuga ko izi ngabo ari “ibikoko bitwika bikanasahura, bigaba ibitero bigakora ubwicanyi.” Ibi birego Ingabo z’u Burusiya zakunze kubyamagana zivuga ko zagiye mu bikorwa bya gisirikare byo kwambura intwaro abanya-Ukraine no kubaca ku matwara ya ki-Nazi. Abarusiya kandi bakunze guhakana ibirego bya Ukraine ibashinja kwibasira abasivile.
Zelenskiy cyakora cyo yavuze ko Ingabo za Ukraine zashoboye gusubiza inyuma iz’u Burusiya, zizisohora mu mijyi ya Kyiv na Chernihiv – imijyi yombi u Burusiya buvuga ko itakiburaje inshinga kuko Ingabo zabwo kuri ubu zigambiriye kugarura amahoro mu duce twa Donbas na Luhansk turi mu majyepfo ya Ukraine.
Zelenskiy yunzemo ati: “Mu minsi iri imbere hazaba imirwano. Turacyakeneye kumanuka mu nzira igoye cyane kugira ngo tugere aho twifuza hose. Ibintu mu majyepfo no muri Donbas biracyakomeye cyane.”
Agaruka ku bayobozi yirukanye, Zelenskiy yavuze ko harimo uwari ukuriye Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu ndetse n’uwari ukuriye ishami ry’uru rwego mu gace ka Kherson.
Ati: “Simfite igihe cyo gukorana n’abagambanyi, gusa bose bazagenda bahanwa gake gake.”
Yunzemo ko abo yirukanye bazize gutatira indahiro yo kurinda igihugu, gusa ntiyagira andi makuru arambuye atanga. Ni bwo bwa mbere Perezida Zelenskiy yirukanye abayobozi bakuru muri Ukraine kuva igihugu cye cyisanze mu ntambara n’u Burusiya mu mezi arenga abiri ashize.