Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yihanangirije mugenzi we Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’amagambo aremereye aheruka gutangaza kuri Vladimir Putin w’u Burusiya.
Ni amagambo Biden aheruka gutangaza ubwo yari yagiriye uruzinduko muri Pologne, igihugu gihana imbibi na Ukraine imaze ukwezi kurenga ihanganye mu ntambara n’u Burusiya. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Biden ubwo yari muri Pologne, yise Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya ’umubazi udashobora kuguma ku butegetsi’.
Ati: “Ku bw’ugushaka kw’Imana, uyu mugabo ntashobora kuguma ku butegetsi.”
Perezida Biden yakomeje aburira Putin ko niyibeshya akagira igihugu cyo mu muryango wa NATO atera uyu muryango uzatabara. Yavuze ko hazakurikizwa ingingo ya gatanu y’amategeko agenga NATO ivuga ko “Niba umwe atewe, twese turasubiza.”
Biden yabwiye Putin ati: “Ntukanatekereze no gukandagira kuri santimetero imwe ya NATO. Dufite amabwiriza matagatifu.” Ni amagambo abenshi bafashe nk’aho Amerika ishyigikiye impinduka mu gihugu cy’u Burusiya, n’ubwo iki gihugu cyabihakaniye kure.
Perezidansi y’u Burusiya binyuze mu muvugizi wayo, Dimitry Peskov, iri mu bafashe iya mbere mu kugaragaza ko Amerika ishyigikiye ko Perezida Putin avanwa ku butegetsi, nyuma y’icyumweru kimwe Biden ubwe nanone ashyize ibitutsi kuri Putin ubwo yavugaga ko ari ’umunyabyaha w’intambara’.
Peskov yagize ati: “Ibi si ibyo kugenwa na bwana Biden. Bikwiye kuba amahitamo y’abaturage b’u Burusiya.”
Perezida Emmanuel Macron aganira na France 3, yihanangirije Perezida Joe Biden amusaba kwirinda ’guhembera [intambara] yaba mu magambo no mu bikorwa’.
Macron wakunze kuganira kenshi na Perezida Putin kuva intambara itangiye, yavuze ko amagambo asembura Abarusiya ashobora gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi birimo no kwimura abaturage baheze mu mujyi wa Mariopol wabaye isibaniro ry’intambara.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri Antony Blinken usanzwe ari Umunyamabanga wazo, zavuze ko zitifuza guhindura u Burusiya mu Burusiya cyangwa ahandi ku Isi. Kuri ubu Perezida Biden yagiriwe inama yo kohereza intumwa zo kuganira n’Abarusiya mu rwego rwo kubacubya.