Umushumba wa Kiliziya Gaturika, Papa Francisco, yemeje ko azasura igihugu cy’u Burundi mu mwaka utaha wa 2023, aho azaba agiye mu rwego rwo gukomeza ubucuti n’imibanire hagati y’u Burundi na Vatican.
Ni amakuru yashyizwe aagaragara kuri iki Cyumweru na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi nk’uko tubikesha urubuga UBMNews.
Ibi bije nyuma y’uruzinduko Perezida Evariste Ndayishimiye aherekejwe n’umufasha we, Evelyne Ndayishimiye bagiriye i Vatican kuva kuwa Kane ushize kugeza ku Cyumweru, aho banasabiye Papa kuzasura u Burundi.
Umushumba wa Kiliziya Gaturika yemereye Perezida Ndayishimiye, nawe wari witabiriye ubutumire bwa Vatican, ko nawe azasura igihugu cy’u Burundi mu mwaka utaha wa 2023. Gusa itariki n’ukwezi azagerera mu Burundi ntibyatangajwe.
Ibi ngo bizatangazwa impande zombi zimaze kubyumvikanaho. Hari hashize imyaka hafi 30 uwari Umushumba wa Kiliziya Gaturika, asuye igihugu cy’u Burundi, aho Papa Yohani Paul II yasuye iki gihugu mu 1992.