Tumenyereye ko umusore kenshi iyo akunze umukobwa, amwegera akamubwira ikimuri k’umutima. Kuba umusore ahita afata iya mbere mu kubwira umukobwa ko amakunze, si ko bihita bigenda iyo umukobwa we yakunze umusore.
Umukobwa wakunze umusore, hari ibimenyetso atangira kumwereka, mu rwego rwo kumwereka ko amwiyumvamo kandi yifuza ko bagirana ubushuti budasanzwe. Byoseonline tugiye kubabwira bimwe mu bimenyetso umukobwa agaragaza, byakwereka ko yagukunze kandi ko ategereje ko ugira intambwe utera.
1. Kukwigana ibyo ukora
Ese ikintu ukoze nawe uhita ubona agikoze? Nk’urugero: uburyo wicayemo nawe ukabona ni bwo yicayemo, wahindura uko wari wicaye nawe ukabona arabihinduye. Mbese ikintu ukoze nawe ashaka ngo abe ari cyo akora.
Gusa kuba yakwigana ibyo uri gukora, bikorwa mu buryo atatekerejeho kenshi. Gusa si buri gihe, kuko ashobora kukwigana ibyo uri gukora, agira ngo umwiteho, ubone ko agukurikiye kandi ashaka kuba yamera nkawe. Yabikora ku bushake bwe cg bikaba Atari ku bushake bwe, iki ni ikimenyetso cyakwereka ko agukeneye.
2. Iyo uvuze ibintu bitangaje araseka nubwo byaba bidasekeje
Umukobwa iyo agukunda, aba yumva ibyo wavuga byose byamunezeza kandi bikamushimisha. Amagambo yawe yose ayafata muburyo bwiza gusa, ku buryo n’ubwo wavuga ikintu kidasekeje, cyatuma abantu bakugaya, we yumva gisekeje kandi agatangara. Kuri we, uba uri umuntu uzi kuganira cyane kandi inkuru zawe ziba zisekeje cyane.
3. Muri inshuti kumbuga nkoranyambaga zose muhuriyeho
Umukobwa ugukunda, aba yumva yagukurikira ahantu hose, mbese aba yifuza ko uburyo bwose bwabahuza mwaba muburiho kandi muri inshuti. Umunsi mu gihura, yahise agusaba ubushuti kuri Facebook, aragukurikira kuri Instagram, nimero yawe ya WhatsApp arayifite, n’ibindi…
Ibi bikwereka ko aba yumva agukeneye hafi cyane. Akwandikira amagambo cg SMS zireshya gute? Ugereranije n’uko umwandikira. Ese akwandikira ibintu byinshi ugereranije n’ibyo wowe umwandikira? Ese agusubiza amagambo y’impine?
Niba iyo umwandikiye, agusubiza mu magambo ajya kungana cg arenga ayo wamwandikiye mu burebure, aho ni byiza cyane. Biba ari akarusho iyo akwandikira amagambo asumbye ayawe.
Ariko niba umwandikira ibintu birebire, amagambio menshi, akagusubiza mu mpine cg akagusubiza mu magambo make cyane. Ni igihe ngo ugabanye kwihuta cyane, maze urebe ko wagendera ku muvuduko we. Uwo ntabwo aba akwiyumvamo cyane.
4. Ese arakwegera cyane kurusha uko byahoze?
Niba umukobwa agerageza kugira yumve ko umuri hafi, yaba mu buryo bw’umubiri no mu bitekerezo, uwo mukobwa aba agukunda. Urugero: iyo mwicaye mu itsinda, ubona ari wowe aba ashaka kwegera hafi buri gihe kandi ukabona ko ashaka ko ibitekerezo byawe n’ibye bigaragara nk’ibihuye.
Gusa bitewe n’imyitwarire, hari abakobwa bamwe nubwo yaba agukunda, yanga kukwegera kugira bitarangira umukojeje isoni.
5. Kurya iminwa
Niba mu gihe uri kuvuga aba ari kukureba kandi ukabona arimo ararya iminwa ye. Birashoboka ko uri umusore uri muntekerezo ze.
6. Kugusekera
Niba mu gihe ari kure, akureba ukabona aramwenyuye, ni ikimenyetso ko akeneye ko umusanga ukamuganiriza. (Gusa kandi aba ashobora kugusekera hari akantu gasekeje akubonyeho).
Nko mu gihe muri mu kiganiro, ukaba uri kuvuga ibintu bidasekeje, bidatangaje kandi bitanateye n’amatsiko cyane, we ukabona afite ibinezaneza kumunwa, ni uko hari ibindi ari kugutekerezaho. Biba byerekana ko agukunda.
7. Ahumbaguza amaso ate iyo murebanye?
Niba mu gihe muhuje amaso, ahumbaguza inshuro nyinshi, iki ni ikindi kimenyetso cyakwereka ko ashobora kuba agukunda.
8. Mumara umwanya ungana ute muhuje amaso?
Niba muhuza amaso, ukabona yatinze kugukuraho amaso ugereranije na mbere, ni ikimenyetso cyakwereka ko akwifuza. Aba ashaka kukwereka ko akeneye ko wamwitaho kandi ukabona ari uwagaciro ku buzima bwawe. Abikwereka neza iyo muhuje amaso umwanya munini ugereranije na mbere, ni uko akamwenyura.
9. Mwicara mute iyo muri hamwe?
Niba mu gihe mwicaye mu itsinda, ubona kenshi ari wowe ari kureba kurusha abandi, ni uko ari wowe abona w’agaciro kurusha abandi bo mu itsinda urimo. Ubisobanukirwa neza, iyo aguhanze amaso kandi Atari wowe ufite ijambo mu itsinda urimo.
Umukobwa iyo agukunda, agerageza kwicara ku buryo muri bube murebana cyangwa akwegereye. Iyo umubiri wawe ukoze kuwe (urugero: ukuboko kwawe kukaba kwamukoraho mwicaye) ubona atakwishishe kandi akaba yabireka nk’utabyitayeho. Iki ni ikimenyetso ko atakwishisha kandi akwiyumvamo.
Agerageza ko mwakicara murebana, cyangwa akwegereye, kuko aba yumva akeneye ko wamubona nk’uwagaciro.
10. Kwiyegereza inshuti zawe
Kenshi umkobwa wakwihebeye akabura uko abikubwira agerageza kubikwereka yigira inshuti n’inshuti zawe kuko aba azi ko mukunda kuba muri kumwe bityo nawe akaba yakubona yitwaje za nshuti zawe.