Kuvuga biroroha kurusha ibikorwa, bityo abagabo benshi bibwira ko kunyaza umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina byoroha ariko siko biri, baravuga bagera mu gikorwa bakahagira, baba babikunze ahubwo uko bikorwa batabizi, si imbaraga nyinshi ahubwo ni ubuhanga.
Hifashishijwe abashakashatsi ndetse n’impuguke mu bujyanye n’imibonano mpuzabitsina bavugako hari uburyo umugabo yanyaza umugore we bitamugoye.
Umugabo uri kunyaza arinda igitsina cye kugwa, ndetse akamenya neza igihe umugore we arangiriza kuko bifasha kumenya nawe ukuntu ari bugenzure umuvuduko we ndetse akaza no kumenya niba agiye kurangiza mbere y’umugore bityo akaba yashaka uburyo aba akuyemo igitsina cye gahoro gahoro agasa n’ukorera inyuma mu rwego rwo kwirinda ko yahita arangiza vuba.
Mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina hajya habaho kunyara, kunyara biba ku ruhande rw’umugore cyangwa umukobwa igihe asohora amavangingo ashyushye aturutse mu myanya myibarukiro ye bitewe n’uburyohe budasanzwe aba atewe n’uwo barigukorana imibonano mpuzabitsina, ibi umugabo akaba abigiramo uruhare rukomeye ndetse abagabo bakaba bagomba kumenya neza uburyo bakwitwara muri iki gikorwa n’icyo bakora kugirango abagore babo bazane aya mavangingo.
Byumvikane rero ko kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bitandukanye no kunyara inkari zisanzwe ko ahubwo ari uburyohe buba bwinshi umugore aba ahawe n’umugabo bugatuma umukobwa cyangwa umugore asohora amavangingo bikanatuma ububobere mu gitsina cye burushaho kwiyongera.
Kunyara rero bikorwa bite ?
Inzobere y’ umudogiteri Moussa Guiro avuga ko kunyara kugira ngo bibeho, bigomba gutegurwa mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse no mu gihe muri kuyikora, uko bitegurwa rero nuko mbere y’uko mutangira gukora imibonano mpuzabitsina, mugomba kubanza mukabitekerezaho, mukabyishimira, ukishimira uwo mugiye kuyikorana.
Uyu mudogiteri abuza abagabo guhita bafata igitsina cyabo ngo bahite bacyinjiza imbere mu cy’abagore, ko ahubwo hagomba kubanza umwe agakora ku wundi buhoro buhoro amushimashimaho gake gake ari nako ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugenda bwiyongera, mu gasomana bikageraho mutangira gukora imibonano mpuzabitsina.
Mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ntabwo umugabo yinjiza igitsina cye cyose mu cy’umugore ahubwo akigarukiriza ahagana hanze akajya agikoza kuri rugongo (clitoris) buhoro buhoro azamura akongera akamanura, icyo gikorwa uko gikomeza kugenda ni nako ububobere k’umugore bwiyongera bigatuma umugabo aryoherwa cyane, bityo n’umugore akarushaho kuryoherwa agatangira kurekura amavangingo ashyushye cyane aricyo cyiswe kunyara.
Umugabo kandi unyaza bikanga agomba gusaba umugore we kumufasha muri iki gikorwa akamufata kubice by’umubiri bitandukanye bifasha umugabo kumva uburyohe, urugero nko mwirugo,mugituza ndetse no mumugongo, ibi bice umugore agomba kubifatira umugabo we mugihe bari muri iki gikorwa kuko bifasha umugabo kunyaza neza.
Ni byiza rero ko umugabo amenya ndetse akaniga uburyo anyaza umugore we ibi bikajyana no kugenzura umuvuduko akoresha yakumva agiye kurangiza agakoresha uburyo aba aretseho gato kugira ngo abashe gufasha umugore we baze kurangiriza rimwe.
Icyo mutakwibagirwa n’uko hari abagore barangiza batinze ndetse ko umugore ashobora kurangiza kabiri cyangwa gatatu kandi ashobora kuzana ayo mazi nyuma yo kurangiza bwa kabiri ni ngombwa rero ko umugabo yiga kurangiza atinze ndetse n’ufite ikibazo cyo kurangiza vuba akagisha inama ku mpuguke byaba ngombwa agasanga abaganga kugira ngo ahabwe ubufasha burambye.
Izi nyigisho zigenerwa abashakanye n’abari mu nzira yabyo, rubyiruko mwirinde ubusambanyi kuko bushobora kubakururira ibyago birimo no kuba mwakwandura Virus itera SIDA, cyangwa gutwara no gutera inda zitateguwe. IYI NKURU IREBA ABATEGANYA KURUSHINGA NDETSE N’ABASHAKANYE.