Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwifatanya n’ibindi bihugu 139 mu kwamagana intambara u Burusiya bumaze ukwezi butangije muri Ukraine, kuri iyi nshuro bisaba ko abaturage iri kugiraho ingaruka bagezwaho imfashanyo.
Mu itora ryateguwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa 24 Werurwe 2022, ibihugu 140 byemeje ko aba bantu bagezwaho imfashanyo, 5 birimo u Burusiya birabyanga, ibindi 38 birifata.
Mu nyandiko isobanura aho u Rwanda ruhagaze muri iri tora yashyize ahagaragara na Misiyo yarwo mu Muryango w’Abibumbye, rwavuze ko mu gihe iyi ntambara iri kuba, hakenewe ibintu bitatu by’ingenzi: kurinda abasivili, imfashanyo n’ibiganiro.
Ku ngingo yo kunyuranya kw’ibihugu kuri iri tora, u Rwanda rwagize ruti: “Muri ibi bihe, u Rwanda rwakwishimira kubona ubumwe bw’ibihugu byose bigize umuryango ku mwanzuro wa UNGA (Inteko Rusange ya UN) wo kugezwaho imfashanyo. Birababaje kuba tubona ukunyuranya mu gihe ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane buri mu kaga.”
U Rwanda rubona iyi ntambara idashobora kuzana amahoro, ahubwo izakomeza gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, rukaba rwifatanyije n’ibi bihugu 139 mu gusaba ko iyi ntambara yahagarara byihuse.
Rusaba kandi ko by’umwiwhariko hagati ya Ukraine n’u Burusiya habaho ibiganiro binyuze mu buryo bwa dipolomasi, kuko ari byo byatuma haboneka amahoro arambye.