Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati yabwiye Urukiko ko Umwana w’umukobwa ashinjwa gusambanya ataruzuza imyaka y’ubukure yamukuye ku muhanda mu bakobwa bicuruza bagasambana akamwishyura nk’abandi bose.
Ibi Ndimbati yabivuze kuri uyu wa Gatatu ubwo yazanwaga kuburana mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Yavuze ko amubona bwa mbere hari ku itariki 02 Mutarama 2020 ateze abagabo ari kumwe n’abandi bakobwa benshi akaba ariwe yishimira akamujyana muri Lodge bagasambana akamwishyura nk’uko abakobwa bakora uwo mwuga babikora umunsi ku wundi, avuga ko yatunguwe no kumva nyuma amubwira ko yamusambanyije afite imyaka 17.
Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko Uwihoreye Jean Bosco Alias Ndimbati afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge kuko akurikiranyweho ibyaha bikomeye, bubwira urukiko ko bumukurikiranyeho ibyaha bibir: Icyaha cyo Gusambaya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure, n’icyaha cyo gusindisha umwana utaruzuza imyaka y’ubukure kugirango amusambanye.
Ndimbati yagerageje mu buryo bwose kwihisha itangazamakuru kuko yasohotse muri kasho yo ku rukiko ari mu kivunge cy’abandi bafungwa benshi yipfutse mu maso hose ameze nk’umuninja atagaragara n’amaso yayapfutse n’agapfukamunwa k’umukara ariko n’ubundi byarangiye afotowe n’abanyamakuru bari babiherewe uburenganzira n’urukiko gusa nabo babisabye mbere y’amasaha 48 nk’uko amategeko abiteganya.
Ubwo yatangiraga kuburana umucamanza yamusabye gukuramo iyo ngofero kugirango aburane agaragara byibura mu maso hagaragara.