Umurundi wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma yamaze kurega iyi kipe mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yishyuza miliyoni 58 biturutse ku kumwirukana binyuranyije n’amategeko.
Uyu mutoza usigaye utoza ikipe ya Dodoma Jiji FC yo muri Tanzania, yasinye imyaka 2 nk’umutoza wa Rayon Sports tariki ya 26 Nyakanga 2021, tariki ya 7 Ukuboza 2021 yaje guhabwa ibaruwa imuhagarika mu kazi ke mu gihe cy’ukwezi arimo akorwaho iperereza ni mu gihe tariki ya 6 Mutarama 2022 yaje guhabwa isesa amasezerano ye yari afitanye n’iyi kipe.
Nk’uko bigaraara mu ibaruwa yo ku wa 14 Werurwe 2022 ikubiyemo ikirego yatanze muri FERWAFA ISIMBI ifitiye kopi, Maître Safari Ibrahim uhagarariye uyu mutoza yamenyesheje FERWAFA ko baregera ibintu 3 ari byo amafaranga ya recruitment, ibirarane by’imishahara ndetse n’igihembo cy’umwavoka (avocat).
Muri iyi baruwa yavuze ko ikibazo Masudi afitanye na Rayon Sports, ngo ubwo yahabwaga ibaruwa imuhagarika mu kazi yabwiwe ko tariki ya 23 Ugushyingo 2021 yakoze ibinyuranyije n’ingingo ya 5.2.6.2 azana abantu bavuye hanze y’ikipe ubwo biteguraga umukino wa APR FC.
Kuri iyo tariki yaje gukererwa kuri uwo mukino nk’uko yabikoze tariki ya 24 Nzeri 2021 akererwa ku mukino wa Musanze FC, ibintu binyuranyije n’ingingo ya 7 y’amasezerano bagiranye. Yashinjwaga kandi kuba yarakoze ibinyuranyije n’inginmgo ya 3.2 y’amasezerano ye agaca abakinnyi amande adateganyijwe mu mategeko y’ikipe, bigatuma abakinnyi batakaza ubushake bwo gukora ndetse bigatera ikipe umusaruro muke.
Kuba nk’umutoza ufite inshinano zo kuvugira ikipe mu buryo bwa tekinike yarazihaga abamwungirije yaba mbere cyangwa nyuma y’umukino. Ibi bikiyongera ku musaruro mubi ikipe yari ifite, ngo ntiyabashaga kuba yakwerekana 11 babanza mu kibuga, yahoraga yahindaguye.
Tariki ya 28 Ukuboza 2021 Masudi Djuma yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports agira icyo avuga ku ibaruwa yamuhagaritse, aho yavuze ko yatunguwe n’iyo myitwarire ashinjwa kuko ubusanzwe asanzwe akora akazi neza kandi kinyamwuga.
Yaje gutungurwa no kuba tariki ya 6 Mutarama 2022 yarahise ahabwa ibaruwa isesa amasezerano yagiranye na Rayon Sports ikubiyemo amakosa ashinjwa, amenshi ari nayo twagarutseho haruguru, gusuzugura ubuyobozi bwe, kubiba urwango no guteza umwuka mubi mu bakinnyi no mu buyobozi bigateza umusaruro muke mu marushanwa, kutubahiriza bikabije amasaha y’akazi no kutabera ku gihe ahakorerwa akazi, guca amande abakinnyi no kuba ikipe ifite umusaruro muke aho mu mikino 7 yatsinzemo 3, atsindwa 2 anganya 2.
Maître Safari Ibrahim avuga ko amasezerano ya Masudi yaseshwe mu buryo unyuranyije n’amategeko kuko nk’icyo gikorwa cyo gukererwa ku mikino ya APR FC na Musanze FC atigeze asabwa ubusobanuro bwacyo ndetse n’ibyo guca amande abakinnyi atari byo bitigeze bibaho, akavuga ko n’iyo biba byarabayeho aba yarabisabiwe ubusobanuro.
Ku kijyanye no kubiba urwango n’umwuka mubi mu ikipe ntabyieze bibaho kuko ngo ubwo yari umutoza nta mukinnyi wigeze agirana ikibazo na mugenzi we yewe nta n’uwigeze yubahuka umuyobozi mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Iby’umusaruro muke nabyo babiteye utwatsi kuko batumva ukuntu ikipe yatsinze imikino 3, ikanganya 2 igatsindwa 2 ifite amanota 12 kuri 21 mu mikino 7, iri ku mwanya wa 4 ikipe ya mbere ifite 17 bavuga ko yari afite umusaruro muke. Yavuze kandi ko basanga iperereza ryakozwe kuri Masudi rinyuranyije n’amategeko kuko mu ibaruwa isesa amasezerano bavuze ko bifashishije abakinnyi n’abatoza bakoranaga.
Yasabye FERWAFA kureba niba impamvu zashingiweho haseswa amasezerano zifite ishingiro cyane ko yanirukanywe nta n’integuza nk’uko biteganywa n’amategeko. Bakaba basaba ko Masudi yabahwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda nk’integuza, miliyoni 2 nk’umushahara w’ukwezi k’Ukuboza 2021.
Indishyi zo gusesa amasezerano nta mpamvu ziteganywa n’amasezerano. Aha arishyuza amezi 20 yari asigaje ku masezerano ye ahwanye na miliyoni 40 kuko yahembwaga miliyoni 2 ku kwezi.
Indishyi zo gusesa amasezerano nta mpamvu zingana na miliyoni 12, igihembo cy’umwunganira mu mategeko kinga na miliyoni 2, amafaranga yose aregera ni miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda.