Ku mbuga nkoranyamabaga zitandukanye hari kugenda hakwirakwira amafoto y’abaturage biganjemo abanyeshuri bari gutoragura inzoga bashira mu bikapu nyuma yaho imodoka y’uruganda rwenga inzoga Bralirwa ikoreye impanuka muri amwe mu makoni yo mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze.
Bamwe mu bari hafi aho ibi byabereye baganiriye na byoseonlin.rw batangaje ko iyi modoka ari igice kimwe cyayo cyafungutse maze inzoga zari mo zirameneka mu muhanda abaturage bari hafi aho ndetse n’abagenzi batangira gutoragura inzoga bashira mu byo bari bafite ari nako bamwe bahitaga bazinywera aho.
Mu mafoto yagaragaye, abanyeshuri bagaragaye na bo bari gutoragura inzoga aho ibikapu batwaragamo amakaye babihinduye ibyo gutwaramo inzoga dore ko muri icyo gikorwa nta murokore wahahitaga adatwaye igicupa cya Mitsingi.
Ubwo iyi mpanuka yabaga abari hafi batangiye gutwara amacyesi y’inzoga gusa nyuma ubuyobozi bumaze kuhagera buri muturage yatwaraga amacupa gusa ariko ntihagire ukora ku ma kaziye.
Ni kenshi mu Rwanda izi modoka zitwara inzoga zikora impanuka abaturage ba hafi aho ugasanga bizihiwe mu gutwara inzoga ari na ko bazinywa ikigaragaza urukundo abantu benshi bakunda inzoga benshi bita agatama.