Ubwami bwa Qatar bwahaye Igisirikare cy’u Rwanda cyo mu Kirere impano ya kajugujugu ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa SA 342 Gazelle zifashishwa mu bitero byoroheje no gushakisha umwanzi mu rwego rwo kwagura ubufatanye mu by’ubwirinzi hagati y’ibihugu byombi mu gihe bivugwa ko u Rwanda rushaka no kugura indege z’indwanyi za Alpha Jets.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa military.africa. video yashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ingabo ya Qatar ku itariki 04 Werurwe ubwo umugaba mukuru w’ingabo Lt. Gen. Salem bin Hamad al-Nabet, yasuraga u Rwanda, igaragaramo izo kajugujugu 2 za Gazelles i Kigali ku birindiro by’igisirikare cyo mu kirere.
Ibiganiro hagati y’ibihugu byombi byibanze ku bufatanye hagati y’Igisirikare cya Qatar n’icy’u Rwanda mu bibazo bitandukanye bijyanye n’ubwirinzi n’umutekano, ndetse hashyirwa umukono ku Masezerano y’Ubwumvikane hagati y’ibisirikare byombi ku bijyanye no kwagura imikoranire mu bwirinzi n’umutekano.
Yaba Qatar cyangwa u Rwanda ngo nta watangaje iby’izo ndege, gusa ngo izi kajugujugu zazanwe n’indege C-17 Globemaster III yo muri Qatar na toni 2,5 z’ibyuma byo gusimbura ibishaje.
Qatar yaguze kajugujugu za Gazelles 16 muri za 80, izigera muri 11 zongeye kuvugururwa mu 2011 n’ikigo cyo mu Bufaransa, DCI-COFRAS, ariko zose iki gihugu nticyongeye kuzikoresha kuva mu 2019 nyuma y’aho kiguze AH-64E Apache.
Ibindi mu bijyanye no gukomeza imibanire hagati y’ibihugu byombi kandi biracyaza kuko u Rwanda ngo rwaba ruteganya no kugura muri Qatar indege 6 z’intambara za Alpha Jets.
Abasirikare ba Qatar binjiye vuba ku rwego rwa cadets kandi bakurikiranye inshuro ebyiri imyitozo mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2021, mu gihe Abanyarwanda babiri nabo barangije mu bijyanye no gutwara indege mu ishuri rikuru rya gisirikare rya QEAF muri Mutarama.
U Rwanda rurateganya kugura indege z’indwanyi za Alpha-Jets