Urukiko rwo mu gihugu cy’Uburusiya rwategetse ko imbuga nkoranyambaga zari zisanzwe zikoreshwa muri iki gihugu zihagarikwa ari zo Face boo na Instagram kuko ngo byasanzwe ko zikorana n’abahezanguni.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko ikigo Meta cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izo mbuga zibarizwamo, giheruka kwemera gutangaza imvugo zihembera urwango ku barusiya. Ubwo icyemezo cy’urukiko cyatangazwaga, umucamanza yateye utwatsi ubusabe bw’abavoka ba Meta bamusabaga guhagarika cyangwa kuba asubitse icyo cyemezo.
Nk’uko ikinyamakuru RT cyabitangaje, icyemezo cy’urukiko kivuga ko Instagram yarenze ku busabe yohererejwe inshuro 4600 buyisaba gukuraho ubutumwa butari bwo bwavugaga ku Ngabo z’u Buruiya muri Ukraine n’ubundi busabe 1800 bwo gusiba ubutumwa bwahamagariraga imyigaragambyo itemewe.
Urwego rushinzwe umutekano w’u Burusiya (Federal Security Service, FSB) rwashyigikiye ifungwa ry’izo mbuga nkoranyambaga za Meta, aho umwavoka warwo mu rukiko yavuze ko ibikorwa byayo “bigamije kwibasira u Burusiya n’ingabo zabwo.”
Yasabye umucamanza kwemeza ko iki kigo kidakurikiza amategeko, agategeka ko icyemezo kigikumira mu Burusiya gihita gishyirwa mu bikorwa. Umushinjacyaha yavuze ko hari uburyo bushobora kwifashishwa abantu bakarenga kuri icyo cyemezo bagakomeza gukoresha Facebook na Instagram, ahamya ko nta muturage uzakurikiranwa azira icyo gikorwa.
Ubushinjacyaha bwajyanye Meta mu nkiko busaba ko yemezwa nk’umutwe w’abahezanguni mu Burusiya, ubwo Instagram na Facebook zari zimaze kwemeza ko zizajya zihitisha ubutumwa buhamagarira ubugizi bwa nabi ku baturage b’u Burusiya, muri iki gihe burimo kugaba ibitero kuri Ukraine.
Icyo kigo cyo muri Amerika cyaje gutangaza ko iryo rengayobora ari iry’igihe gito, ndetse rishobora gukoreshwa gusa n’abantu bari ku butaka bwa Ukraine kugira ngo bavuge ibibari ku mutima.
Byatumye u Burusiya buba buhagaritse Instagram mu gihugu yari ifitemo abantu miliyoni 80 bayikoresha. Gusa iki cyemezo cy’urukiko ntikireba WhatsApp na yo ya Meta, bitewe n’uko yo ngo ari igikoresho cyoroshya itumanaho.