Urukuta rwagwiriye abantu bagera kuri 16 mu karere ka muhanga ubwo birukaga bajya gushungera indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yari itwaye imiti n’amaraso ku kigo cya RMI( Rwanda Management Institute) giherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga.
Iyi mpanuka ngo yatewe n’umuyaga mwinshi watewe n’iyo kajugujugu ubwo yahagukaga maze umuyaga ukarusha ingufu urwo rukuta dore ko rwari rwuriweho n’abantu benshi bari bashungereye iyo ndege nkuko umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabitangaje.
Yagize ati “Bo buriye urukuta bareba indege irimo imbere, noneho izamutse (ihagurutse), umuyaga urusha imbaraga urukuta, urukuta buriyeho urumva ko rwari ruremerewe n’abarwuriye, ruba ruraguye bagwana na rwo ariko ntacyo babaye.”
Yavuze ko mu bakomeretse babiri ari bo bakiri kwa muganga ko abandi bamaze gusezererwa. Uyu muyobozi asobanura ko iriya ndege atari yo yagushije ruriya rukuta ahubwo ko rwagushijwe n’umuyaga warwo ugakubitiraho no kuba rwari rwuriwe n’abaturage.
Yagize ati “Ahubwo utwaye indege ntiyanamenye ko baguye kuko si indege yagonze urukuta, yikomereje.” Ababonye iyo ndege bavuga ko ari Kajugujugu ya gisivili y’umweru, yari ijyanye imiti kuri RMA ahagana saa yine za mu gitondo.