- Delta Force US
Ni iya Leta z’unze ubumwe za Amerika ikorera mu mazi ndetse no mu kirere aho izwiho gukora operasiyo zikomeye zo kwivuna umwanzi nka operasiyo yo kwica ikihebe Osama Ben Laden. Iyi special force kandi izwiho kugira amazina menshi nka; Special Forces Operational Detachment-Delta, the Combat Applications Group ndetse n’ayandi. Amashusho yigeze gusohoka hanze aba basirikare bari mu myitozo yakuye benshi umutima kubera imyitozo ihanitse aba ba Delta Forces bakora.
2. MARCOS, India
Aba basirikare mu buhinde bazwi nka “Marine Commandos” batozwa mu buryo bumwe na US Navy Seals nyuma bakongera gutozwa na British SAS ndetse nyuma bakerekeza CIJW muri Vairangte bituma baza ku mwanya wa gatatu mu basirikare batagira imikino kandi batabara aho rukomeye.
3. Sayeret Matkal, Israel
Isiraheli itoranya abasirikare babasha kwihanganira imyitozo ya hardcore ikurikiranwa nabaganga. Kimwe mu bintu by’ingenzi byakozwe mu bikorwa bya Sayeret Matkal ni ugutabara umushoferi wa tagisi wo muri Isiraheli Eliyahu Gurel mu 2003 nyuma yo gushimutwa atwaye Abanyapalestine 4
4. The US Navy SEALS
Yashinzwe mu mwaka wa 1962 ikorera mu mazi, mu kirere no ku butaka aho bamara umwaka wose bari mu myitozo cyane cyane mu mezi icyenda ho bakora ama operasiyo adasanzwe. Ibisirikare byinshi byo mu bindi bihugu bishingira kuri iyi kipe ya The US Navy Seals.
5. Special Services Group (SSG), Pakistan
Ibaze kugenda ibirometero 57 mu masaha 12 maze ukiruka ibindi birometero umunani wambaye ibintu bikuboshye mu maguru mu gihe cy’iminota mirongo itanu. Ibyo ni bimwe mu bigira Special Forces ya Pakistan gukomera ndetse gutinywa na benshi.
6. National Gendarmerie Intervention Group (GIGN), France
Mu Bufaransa Bafite uburyo bwo guhugura bworoheje GIGN izwiho guhiga ibibangamiye igihugu n’abaturage bacyo. Iki gice kigizwe n’abasirikare bagera kuri 200 kigira umwirondoro muto kuko ntabwo abawurimo baba bashaka kumeyekana kandi biranyuranyije n amategeko y’ubufaransa gutangaza amashusho yisura yabo.
7. British Special Air Service (SAS)
Aba bafatwa nkaho ari bo ngenderwaho muri special force zo ku isi yose ndetse na USA’s Delta force yashinzwe nyuma yahoo uwayishinze yari ari muri iyi SAS. Izi ngabo zose zirwana kimwe ibintu bidakorwa n’izindi ngabo
8. Alpha Group, Russia
Iyi kipe itinywa na benshi ndetse izwiho ko ari itsinda ry’abasirikare benshi bita ko nta mutima bagira bitewe n’uburyo bica abo bahanganye mu bugome bukabije ndetse aba bazwiho kwihorera gukabije.
9. GIS, Italy
Iyi kipe igizwe n’abasirikare bagera ku ijana bahuguriwe ku bikorwa byo kurwanya iterabwoba, kurinda umutekano ndetse no gutanga imyitozo ku bandi basirikare.
10. Polish GROM
Iyi kipe na yo imeze nka SAS kuko yashizwe mu mujyo umwe byose aho ifite abasirikare hagati ya 270 na 300 buri wese akaba agomba kubanza guca mu ntambara nyinshi, isuzuma zo mu mitekerereze mu mutwe ndetse n’imyitozo y’umubiri (Physical test)