Umurundi w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu Ntara ya Ruyigi, Nimpagaritse Adrien, yemeye guha abahunga intambara ya Ukraine n’u Burusiya imfashanyo y’ibilo 100 by’ibigori mu musaruro yakuye mu buhinzi.
Mu kiganiro yagiranye na BBC Afrique, Nimpagaritse yavuze ko yagize iki gitekerezo ashingiye ku mashusho ari kubona y’abahunga iyi ntambara, no kuba na we ubwe yarabaye mu buzima bw’ubuhunzi.
Yagize ati: “Nk’umuntu wahoze ari impunzi, natekereje gutanga imfashanyo nkeya. Ubu ndatuye, nta kintu kinini mfite cyo gutanga gusa mfite umutima ukunze. Iyo ndebye amashusho, mbona abagore n’abana bapfa. Nta jwi mfite ryatuma haboneka igisubizo kuri iyi ntambara ariko nshobora gutanga igice cy’ibyo nahinze ku bw’urukundo.”
Nimpagaritse asobanura ko ubwo yabaga mu nkambi y’impunzi ya Mutenderi muri Tanzania (1996-2007), yabonaga kubona ibyo kurya byari bigoye. Muri icyo gihe, ngo uwabahaga imyumbati mike yo guteka ndetse n’amazi, baramushimiraga cyane.
Na we yemeye gutanga ibi bigori, asaba n’abandi kugira icyo batanga. Ati: “Ku bwanjye, nemeye gutanga ibiro 100 by’ibigori, kandi ntibihagije. Hagize undi wongeraho, byagira icyo bifasha.”
Nimpagaritse yasabye ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, kujya gufata ibi bigori, ukazabigeza ku mpunzi z’abanya-Ukraine.