Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi ryafatiye ibihano bikomeye ishirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda aho yaciwe amande anagana na miliyoni 120 z’amanyarwanda kubera gukinisha abanyamahanga badafite ibyangombwa mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’Abagore giheruka kubera mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2021.
Ni ibihano byatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yifashishije Abanya-Brésil badafite ibyangombwa bibemerera gukina nk’Abanyarwanda mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2021 cyakiniwe i Kigali.
Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama 2021, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021 mu matsinda.
Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa ndetse ruhagarikwa by’agateganyo n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB).
Ku wa 13 Ukwakira 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’ igifungo cy’imyaka ibiri kubera uruhare yagize mu makosa yatumye u Rwanda ruzererwa mu irushanwa. Gusa iki gihano cyaje kugabanywa mu bujurire, kigirwa amezi umunani.