Karolina Bielawska wo mu gihugu cya Pologne yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi 2021 nyuma y’uko ahigitse bagenzi be bari bahataniye ikamba.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico, habereye umuhango wo kwimika Nyampinga w’Isi ikamba ryegukanwa na Karolina Bielawaski.
Uyu mukobwa yagaragiwe na Shree Saini wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wabaye igisonga cya mbere na Olivia Yace wo muri Côte d’Ivoire wabaye igisonga cya kabiri. Ni ku nshuro ya 70 iri kamba ritanzwe. Tonni Ann Sighn wo muri Jamaica yari arimaranye imyaka ibiri nyuma yo gusubikwa kubera iyaduka rya Covid-19.
Miss Ingabire Grace yahagaririye u Rwanda rwari rwitabiriye ku nshuro ya gatanu, icyakora umuhango wo kwimika Nyampinga w’isi wabaye we ari i Kigali kuko atabashije kuba muri 40 bageze mu cyiciro cya nyuma. Ingabire kandi ari no mu myiteguro yo kwambika ikamba rya Miss Rwanda umusimbura we mu birori bizaba ku wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022.
Karolina wegukanye ikamba asanzwe ari umunyeshyuri mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree] mu bijyanye na ‘Management’, ndetse avuga ko ashaka gukomeza amasomo ye akagera ku rwego rwa PhD.
Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli, avuga ko akunda kogera mu piscine no gukina umukino wa Tennis. Akavuga ko afite icyizere cy’uko umunsi azavamo umuntu uvuga rikijyana binyuze mu gutinyura abandi guharanira kugera ku nzozi zabo.
Karolina anavuga ko akunda gukora ibikorwa by’urukundo, agakunda filime yitwa ‘Intouchables. Ashyize imbere umushinga yise ‘Zupa Na Piertyne’ ugamije gufasha abatagira aho batuye, kandi ngo arashaka ko buri wese yumva ko iki ari ikibazo kimureba.
Binyuze muri uyu mushinga, buri cyumweru atanga ibyo kurya bigizwe n’ibiribwa n’ibyo kurya, imyambaro, udupfukamunwa, inama mu by’amategeko nibura ku bantu 300. Avuga ko akora ibi mu murongo w’ubwiza bufite intego, ari nayo ntego nyamukuru Miss World yubakiyeho.
Yavuze ko binyuze kandi muri uyu mushinga, abantu 400 babashije gukingirwa Covid-19. Kandi yubatse ubwogero rusange ku bantu badafite aho kubarizwa mu Mujyi wa Lodz wwo muri Pologne.
Nyuma y’uko atangajwe nka Nyampinga w’Isi 2022, Karolina yavuze ko yatunguwe kuko atiyumvishaga ko ari we ushobora guhiga abandi.
Ati “Ntewe ishema no kuba nambitswe ikamba rya Miss World, kandi rwose niteguye gukora uko nshoboye nkakora inshingano zanjye neza. Nzakora nzirikana ibi bihe byiza nagiriye muri Puerto Rico mu rugendo rwanjye rw’ubuzima ruri imbere.”