Ku isaha ya saa sita nibwo imodoka yo gutemberamo yambukijwe ikiyaga cya Kivu igezwa mu Murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba ijyanywe n’umuntu uhavuka wateye imbere. Ni umuhanzi uzwi ku izina rya Marshal Ujeku.
Abatuye kuri iki kirwa bavuga ko babibonye nk’igitangaza, hari hashize igihe kinini, baherukaga kuhabona imodoka yari ijyanye moteri y’amashanyarazi ku kigo cy’ishuri, kitwa G.S Saint Pierre Nkombo. Imodoka ya Marshal Ujeku ibaye imodoka ya kabiri igeze ku kirwa avukaho.
Marchal Ujeku wayihajyanye yabwiye Umuseke ko yahisemo kuyihageza ashaka gukura urubyiruko rw’iwabo mu bwigunge cyane ko babona imodoka arI uko bambutse bagiye mu Mirenge baturanye iri hakuno y’amazi magari.
Yanavuze ko nta mpungenge yari afite z’uko imodoka ye ishobora kurohama.
Ati ”Nta mpungenge nari mfite, yari iri mu bwato bunini. Naringiye gutembera no gutinyura urubyiruko rw’iwacu cyane cyane abana mbereka ko natwe dukwiye ibyiza n’iterambere rishoboka ku kirwa.”
Yakomeje asaba abavuka muri uyu Murenge w’ikirwa bafite ibinyabiziga cyane cyane imodoka, kujya baza bazihazanye ngo bizatuma abana baho bazimenya, no kumva ko na bo iterambere ryabageraho. Yanasabye abahavuka kwibuka aho bavuka bakahubaka ibikorwa bikomeye by’ubukerarugendo.
Ati ”Dukwiye kumva ko ikirwa cyacu gikwiye iterambere, twese tukarigiramo uruhare tukahubaka kuko habereye ubukerarugendo.”
Umurenge wa Nkombo ni umwe muri 18 y’Akarere ka Rusizi, ni ikirwa kiri mu Kiyaga cya Kivu.