Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yakiriye mu rwuri rwe umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, amugabira inka.
Gen Muhoozi usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ari hano mu Rwanda kuva ejo ku wa Mbere tariki ya 14 Werurwe, mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Intego nyamukuru yamuzanye hano mu Rwanda ni ukuganira na Perezida Kagame mu rwego rwo gukemura ibibazo bikiri hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere Perezida Kagame na Muhoozi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byemeje ko ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Gen Muhoozi mu Rwanda, yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu famu ye amugabira inyambo.
Ibiro by’umukuru w’igihugu byagize biti: “Uyu munsi, Perezida Kagame yakiriye Gen Muhoozi Kainerugaba mu ifamu ye aho yamuhaye impano y’inka z’inyambo.”
Ntihatangajwe umubare w’inka Umukuru w’Igihugu yagabiye uriya muhungu wa Museveni wakunze kumwita se wabo mu butumwa butandukanye bwo kuri Twitter.
Perezida Kagame yagabiye Muhoozi inka nyuma y’imyaka 10 agabiye se Museveni wari wagendereye u Rwanda inka 10.
Perezida Museveni muri 2012 na we yagabiye Paul Kagame w’u Rwanda inka 20 mu rwego rwo gushimangira ubucuti bw’u Rwanda na Uganda, binajyanye n’uko kugabirana inka ari ikimenyetso cy’ubucuti.
Gen Muhoozi mbere yo guhabwa inka na Perezida Paul Kagame, yari yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 250 barushyinguyemo.
Gen Muhoozi kandi yanasuye inyubako ya Kigali Arena atemberezwa mu bice biyigize. Uyu mugabo usanzwe ari umujyanama mukuru wa se mu bikorwa byihariye, yaherukaga mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022.
Uruzinduko rwe rwasize u Rwanda rufunguye umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda wari umaze imyaka irenga itatu ufunze, runatanga icyizere ku mubano w’u Rwanda na Uganda wari warazambye kuva muri 2017.