Ejobundi nari nicaranye n’umuvandimwe kumwe muri week-end mujya gufata kamwe munareba shampiyona z’iburayi. Bimwe by’iki gihe na we nabonaga ashyugumbwa ahoza amaso muri terefoni nk’utegereje ubutumwa bushamaje.
Uko iminota yicumaga yanyuzagamo akajya akubita agatwenge, ubona iby’umupira atabyitayeho na gato. Njye nabanje kugira ngo wenda ni ya mashusho yo ku mbuga nkoranyambaga cyangwa inzenya abantu bakunze gushyiraho, zatumaga aseka.
Na we iyo uba wicaranye nanjye bitewe n’uko yari ameze nta kabuza wari gutekereza nkanjye ariko si ko byari bimeze.
Inshuti yanjye yari yatwawe mu buryo udashobora kumva aka kanya gusa ikiriho ni uko umukino twarebaga twageze mu rugo yongera kureba ‘Highlight’ kuri YouTube kuko igihe twari kumwe ibye byabaye nka ya mvugo y’Abanyarwanda bavuga ko umuntu yabaye ‘babura baje!’
Byarantunguye cyane ukuntu mu minota 90 yose y’umukino, inyongera y’itanu n’indi iza nyuma y’umukino yerekanirwamo uko wagenze, byose byanyuze imbere yacu ariko we ntabibone kugeza aho twatashye atibuka amakipe yakinnye.
Reka tuvuge ko wenda atarasanzwe akurikirana iby’imipira da, ariko se yari gutaha atazi n’ibitego amakipe yatsindanye ndetse n’iby’umukino twarimo tureba atazi uko byagenze?
We noneho ikinatangaje amakipe yakinaga yose yari ayazi kandi anakurikirana cyane ibya ruhago; yari afite ibindi byamuhugije kandi byari byamurutiye ibyo twarebaga ako kanya.
Igitangaje twageze mu rugo tumubajije ibyo yarebaga cyane ko telefoni yari hafi kumuzimana aho gusubiza agaseka agakwenkwenuka tubanza kugira ngo mugenzi wacu hari ibindi byamufashe si gusa. Erega hari naho yageraga agaseka kugeza aho amarira amuzenga mu maso!
Akabi gasekwa nk’akeza koko, iryo joro se ugira ngo twarasinziriye ko yaraye asubiramo amazina y’abantu tugashoberwa. Sinjye wabonye bucya mba ndamwegereye ntangira kumubaza kuko nabonaga noneho ibitwenge byagabanutse.
Mbaza uti byagenze gute rero? Cya gihe twe twari twashyushye we yari yibereye muri group ya WhatsApp abanamo na bagenzi be biganjemo urubyiruko gusa.
Tuganira yambwiye ko nta kindi yasekaga ari umusore mugenzi we wari uri gusezererezanya n’umukobwa avuga ukuntu ngo muri cya gikorwa cy’abakuru [ubu gisigaye cyariharajwe cyane n’abiganjemo urubyiruko rutarashaka] nta kigenda, nyamukobwa na we ati ‘ubwo se wari kubyumva ute kandi nawe utishoboye’.
Nti kagire inkuru rero, na we ati ‘ni aho ibiganiro byatangiriye biraryoha karahava’. Maze abo muri iyo group yari imaze iminsi mike ikoze icyo bamwe bita ‘umuhuro’ batera udutebe batangira guseka abandi baza bongeramo umunyu, mbese uwo mugoroba kuri bo wari wabaye ubuki aka wa mugani w’ab’iki gihe.
Uretse abo, hari n’abandi batangiye kuzamo barenze umwe batangira kuvuga bagenzi babo b’abahungu ngo ukuntu bafite utuntu tungana urwara, abandi na bo bakisegura bavuga ukuntu abo bakobwa bababeshyera kuko batari guhaza ‘umuntu ushobora guhuha mu kanwa maze hasi ivumbi rigatumuka’ cyangwa se ‘waba uri mu cya gikorwa ukaba umeze nk’uri gukoza urutoki mu kirere’ . Impaka zabaye impaka, rubura gica!
Ibi ntabwo ari urwenya ni ibintu byabayeho kandi nta kimwe cyavugwaga muri iyi ‘group’ kitabayeho.
Reka tugaruke kuri ba bandi bari batangije urugamba, bo bageze aho bagira ubwoba baryumaho ndetse bajya mu gikari basabana imbabazi, bagaruka baje gushungera bagenzi babo na bo bari batangiye kwitaranga.
Hari ‘nabazaga ukumva umwe aravuze ngo ariko kanaka agira umugongo ye! Muribuka cya gihe aryamana n’abakobwa batanu mu ijoro rimwe?’ Abandi bakaza bigamba ukuntu baryamanye ariko bugacya ntacyo bakoze mbese ibintu byaje kuba agatogo cyangwa se ukumva undi aravuze ati ‘ka threesome [gukora imibonano mpuzabitsina muri batatu] kari karyoshye, noneho bigeze kuri bango [kudakoresha agakingirizo] biba ibindi’.
Wa mugenzi wanjye nanjye nahise mugarukira ndavuga nti ‘sha ahubwo wowe uri akagabo iyaba arinjye mwari kuntahana mundandase kuko imbavu zari guturika’.
Tugarutse ku cyabiteye byose, aba bose baganiraga bahuriye mu itsinda ry’urubyiruko rwiyemeje gukora icyo bita kuryoshya mu gihe rwahuye. Icyo gihe basa n’abiyandarika ku buryo bagera n’aho buri umwe ushimye mugenzi we bahuye uwo munsi bajya gutera akabariro barangiza ibyabo bakagaruka bagasangira na bagenzi babo.
Aya matsinda mu Cyongereza yitwa ‘Sex Groups’, abayagize kenshi iyo bahuye barakesha, abari baraye bagakomerezaho, abarushye kubera isindwe bagataha hakaba haza abandi.
Aba yiganjemo imvugo ziganisha ku mibonano mpuzabitsina, amashusho n’amafoto bizamura ibizongamubiri biba bicicikana. Ibiganiro bitangirwamo biba biganisha ku gutera akabariro, gusererezanya bya hato ariko nabyo biri muri uwo mujyo n’ibindi byinshi biganisha ku kwiha akabyizi; ni ibyo baba bibereyemo kuva rirashe kugeza rirenze.
Ntawe ucuruza afunze koko! Ugira ngo se ayo mashusho yose n’amafoto ni ayo bakura kuri internet gusa? Si ko bimeze kuko hari n’abiganjemo abakobwa baneneza abakiliya!
Ukabona azanye agafoto yerekana amabere cyangwa undi ukabona azanye amashusho ari kwerekana ko kuri cya gikorwa kinezeza abagabo yagwije cyangwa se ibyo kuba mukagatare bitamubarizwaho maze abasore bahuriye muri ‘group’ bamwe bagatangira gushikora!
Iyo atari ibyo biganiro usanga basangizanya amafoto abiteretse inzoga bari kubiratira abandi, babatumira bababwira ko bacikanwe maze ab’inkwakuzi bakitera utuzi bakabiyungaho. Aya matsinda ugezemo wakwibaza aho u Rwanda rugana. Ubaye uri umubyeyi bwo umenya warira nk’uruhinja cyangwa se waba ufite ukwemera guhambaye ukaba wajya za kanyarira gusengera u Rwanda rw’ejo.
Nta padiri cyangwa pasiteri dukeneye hano…
Ngira ngo ibi turabyemeranyaho. Buri tsinda rya WhatsApp nyine ha handi abakuze bakunda kwita ku ‘rubuga’ haba hafite amategeko n’amabwiriza ahagenga. Iyo utayakurikije ukurwamo igitaraganya kuko uba watannye ugata umurongo.
Muri aya matsinda yo icya mbere bisaba ni ukuba warakuyeho agahu! Itegeko rya mbere uhabwa ni uko utagomba kujyamo uri maneko cyangwa umeze nk’indorerezi ahubwo ugomba kujyana n’ibirimo.
Kujyamo wigize padiri cyangwa pasiteri ntibikunda kuko kenshi uba uhanzwe ijisho, ku buryo buri munsi bacishamo umweyo bareba abantu batavuga cyangwa abareba ibyandikwa bakicecekera kuko bafatwa nk’abagambanyi.
Amasaha make utavuga ufatwa nk’intasi ukihanangirizwa cyangwa ugacishwaho. N’ubwo abakoresha Telegram mu Rwanda bataraba benshi, amatsinda nk’aya kuri uru rubuga ni ho yateye imbere cyane mu bindi bihugu nka Ghana na Nigeria ariko mu Rwanda ho abayabamo benshi bakoresha cyane WhatsApp.
Iyi nkuru ndi kubabarira ntimugire ngo ni mbarirano kuri njye kuko hari ubwo nageze aho ngira amatsiko mbaza wa mugenzi wanjye uko najya muri group, ambwira ko abantu buzuye ariko byoroshye ko nahonga ‘admin’ akanshyiramo akareba umuntu utavuga akuramo.
Namubajije nta kuzuyaza nti ‘ni angahe se?’ Ati “buriya se warenza agakaziye ra ka Mützig ra?’ Ubwo ababasha gusoma ku gahiye bataguze kamwe kamwe (detail) ngira ngo bamenye igiciro. Narijajaye ndabikora maze nanjye ntangira kwibonera ibyo uwo musore yari yanyeretse muri telefoni ye n’ubwo ibya mbere ntari nagendanye na bo ariko n’ibyakurikiye ntabwo byari byoroshye.
Imico mibi yigwa na bamwe babikuye muri aya matsinda
Muri aya matsinda kenshi haba harimo abakobwa n’abasore bamwe badafite akazi n’abandi bagafite ariko ugasanga biganjemo abakora amasaha make andi bakayaharira ‘kuryoshya’. Aba bashobora guhera ku wa Mbere w’icyumweru bakagera ku wundi wa Mbere banywa inzoga ubutaruhuka.
Amafoto n’amashusho arimo ay’abanywi b’inzoga atuma bamwe bashobora kuraruka nyuma yo kwiyunga kuri bagenzi babo batari bafitanye gahunda bagasangira ku buryo n’utari usanzwe anywa akarenza urugero bishobora kumubaho kubera kugendera mu gikundi.
Umunota ku wundi ibigare byo muri aya matsinda biba bisangizanya amashusho n’amafoto agaragaza ibihe barimo.
Uretse ibi, abantu bashobora kwiga ubusambanyi mu buryo batari bateguye kubera amashusho ashyushya umubiri aba acicikanamo, cyangwa se mu gihe bahuye akaba yakwisanga na we agomba kubikora kugira ngo ‘atitwa idage!”
Ibi byatuma wa muntu utarakora cya cyaha Imana yanga urunuka ashobora kuba nka Eva akaruma ku itunda, akaba yatangirira aho araruka.
Rubyiruko uyu munsi n’ubwo ibirangaza ari byinshi mukwiriye kumenya ko ari mwe maboko y’igihugu y’ejo hazaza bityo mukwiriye gukora mutikoresheje mukava mu birangaza nk’ibi. Babyeyi namwe mukwiriye gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko naho ubundi ahazaza h’igihugu hari mu kaga.
Inkuru ya Igihe