Minisiteri y’ingabo z’u Buhinde yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zarashe ku butaka bwa Pakistan mu buryo bw’impanuka igisasu cyo mu bwoko bwa missile, gusa nticyagira uwo gihitana.
Iyi Minisiteri mu itangazo yasohoye ntiyasobanuye ubwoko bwa missile yarashwe muri Pakistan, gusa yavuze ko iperereza ryo mu rwego rwo hejuru ryahise ritangira. Yavuze ko iriya missile yaguye muri Pakistan kubera “ikosa rya tekiniki ryabayeho”.
Mbere y’uko u Buhinde busohora iri tangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Pakistan yari yasohoye itangazo yamagana icyo yise “ukuvogera ikirere cyayo kudasobanutse” binyuze mu kintu kidasanzwe cyaguye ku butaka bw’iki gihugu giturutse mu Buhinde.
Iyi Minisiteri yavuze ko iriya missile yashenye inzu zitandukanye, ishyira mu bibazo ubuzima bw’abaturage ndetse inangiza n’ikirere cya Pakistan. Iki gihugu cyavuze ko cyahamagaje Ambasaderi w’u Buhinde i Islamabad kugira ngo agire ibisobanuro atanga.
U Buhinde busanzwe bufite abasirikare babarirwa mu 500,000 ku mupaka wabwo na Pakistan bamaze guhurira mu ntambara eshatu kuva mu 1947. Pakistan na yo ifite ku mupaka wabwo ibihumbi by’abasirikare ku buryo rimwe na rimwe Ingabo z’ibi bihugu bidacana uwaka zijya zikozanyaho.
Muri 2019 u Buhinde bwarashe ibisasu icyo muri Pakistan, nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi bivugwa ko cyagabwe n’umutwe w’abarwanyi bo muri Pakisitan cyahitanye abasirikare 40 b’Abahinde.