Kabahizi Fridaus wemeranya n’umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati ko babyaranye abana b’impanga, aravuga ko ubutabera akeneye ari ubw’aba bana, naho ngo ibyo kuba yaratewe inda afite imyaka 17 y’amavuko byararangiye.
Kabahizi ukomoka mu karere ka Nyaruguru, yabitangarije Megapex TV nyuma y’aho Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry kuri uyu wa 10 Werurwe 2022 yari amaze kwemeza ko Ndimbati yamaze gutabwa muri yombi, akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana (utarageza ku myaka 18 y’amavuko).
Uyu mubyeyi uvuga ko afite imyaka 19 y’amavuko, yagize ati: “Sinanashaka ko afungwa rwose, icyo nshaka ni uburenganzira bw’abana. Njyewe nta n’ubwo ibyanjye nabyitayeho cyane, ibyo kuvuga ngo narahohotewe, ngo nkeneye ubutabera, bandenganure, ahubwo ubutabera nkeneye ni ubw’abana kuko n’ubundi ibyanjye byararangiye. Ntabwo bamufunga n’ubundi ngo nsubire mbe umukobwa, ibihe bisubire inyuma. Igihe yarakintesheje, imyaka irenga ibiri uyu munsi.”
Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’ikiganiro Kabahizi yagiriye kuri Isimbi TV, asobanura uko yamuteye inda, yabanje kumusindisha yifashishije inzoga yitwa Amarula, yabyara izi mpanga, uyu munyarwenya ngo akamutererana.
Uyu munyarwenya na we mu kiganiro yagiriye kuri iyi televiziyo ikorera kuri YouTube, yemeye abana n’uyu mugore, ariko anemeza ko bose abitaho kandi akabakodeshereza inzu.
Ndimbati afungiwe kuri sitasiyo y’ubugenzacyaha ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe dosiye ye itunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.