Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla y’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Niyonzima Olivier uzwi nka Seifu, yakoze impanuka igonga umumotari n’uwo yari ahetse, inagonga indi modoka irayangiza cyane.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane mu masaha ya Saa tatu z’amanywa, bibera mu Murenge wa Mumena, mu Akagari ka Cyivugiza. Uwari utwaye iyi modoka ni usanzwe ashinzwe kuyoza (umunamba), uyu akaba ari nawe usanzwe yogereza imodoka abakinnyi n’abatoza ba AS Kigali FC, akabikorera muri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Uyu musore ngo ubwo yari ataratangira koza iyi modoka, yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano kuri iyi Stade, maze arayijyana ageze ahazwi nko kuri LP agonga umumotari wari uhetse umugenzi bombi baragwa baranakomereka bidakabije, uyu munamba we ahita yiruka ageze Cyivugiza agana ku irimbi ry’i Nyamirambo ahahurira n’indi modoka iri mu bwoko bwa Toyota Corolla y’ubururu arayangiza nayo ahita ava mu modoka ariruka.
Umwe mu babonye iyi mpanuka, yahise yihutira kujya kubwira nyirayo (Seifu), cyane ko yari ari mu myitozo atari azi ibijya mbere. Umumotari wagonzwe, yabwiye Umuseke ko iyo uyu musore wamugonze ahagarara bakumvikana, byari gukemukira mu bwumvikane kandi ntihagire ibindi bibazo biteza imodoka y’uyu mukinnyi.
Ati “Ni uko yagize ubwoba agahita yiruka, ariko sintekereza ko iyo twumvikana byari gukemuka neza nta n’indi mpanuka bimuteje.”
Nk’uko bigaragarira amaso, iyi modoka ya Seifu yangiritse bidakabije ariko nta wayiguyemo. Indi byagonganye yo yangiritse cyane ku gice cy’imbere ariko nayo nta wayiguyemo.
Umugenzi wari utwawe kuri moto uyu munamba yagonze, yakomeretse mu nkokora ariko nawe bidakabije.