Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig Gen Felix Kulaigye, yavuze ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, akiri umusirikare kandi atanigeze yandika asaba gusezera.
Gen Kulaigye yavuze ko ibyo gusezera kwa Gen Muhoozi mu gisirikare bitabayeho n’ubwo bwose we yabitangaje ku mbunga nkoranyambaga. Gen Kainerugaba, bikekwa cyane ko ashaka kuzasimbura se, kuwa kabiri yatangaje kuri Twitter ko yasezeye mu gisirikare nyuma y’imyaka 28 agikorera.
Ibyo yatangaje byavuzweho cyane n’abashima ibyo yakoze mu gisirikare abandi bavuga ko yaba agiye gutangira urugendo rwa politiki nk’uko bimaze iminsi binugwanugwa.
Nyuma y’amasaha atangaje ivuze ibyo, video ye ari kumwe n’inshuti ye, umunyamakuru Andrew Mwenda, yaratangajwe. Muri yo, Kainerugaba avuga ko azava mu gisirikare mu myaka umunani. Mwenda avuga ko ubutumwa bwo kuva mu gisirikare bwari ikosa ryakozwe n’abakoresha konti z’imbuga ze nkuranyambaga.
Nubwo hariho uko guhakana, abanya-Uganda benshi bakomeje kwemeza ko Gen Kainerugaba ari kuva mu gisirikare kugira ngo ategurwe gusimbura se mu matora ataha ateganyijwe mu 2026.