Kaminuza ya INES Ruhengeri iherereye mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze yatsinzwe urubanza yarezwemo na Mwarimu Faustin Musanganya ku karengane yakorerwe ubwo yamburwaga uburenganzira bwose buhabwa umunyamuryango shingiro w’iryo shuri.
Ni urubanza rwabereye mu rukiko rukuru rw’akarere ka Musanze kuwa 19 Ukwakira 2021 rwabaye i saa munani z’amanywa aho uru rukiko rwafashe umwanzuro ko INES-Ruhengeri igomba kwishura uyu Faustin amafaranga angana na miliyoni 40 n’ibihumbi 350 by’amanyarwanda. Ni urubanza rufite nomero 00021/2021/HC MUS INES-RUHENGERI, Vs MUSANGANYA Faustin.
Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusanga ubujurire bwa INES Ruhengeri nta shingiro bufite. Musanganya Faustin yari yatsinze iri shuri mu rubanza rwo mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, ariko INES-Ruhengeri irajurira.
Rwemeje ko Musanganya Faustin yirukanywe nk’umunyamuryango wa INES-Ruhengeri mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Rwemeje ko Musanganya Faustin akiri umunyamuryango shingiro (Membre Fondateur) wa INES-Ruhengeri.
Uru rukiko kandi rwemeje runategeka ko ibyemezo byafashwe n’inzego zinyuranye muri INES-Ruhengeri ku birebana n’ubunyamuryango bwa Musanganya Faustin bikuweho mu ngingo zabyo zose.
Urukiko kandi rwategetse INES-Ruhengeri guha Musanganya indishyi ziteye gutya:
Miliyoni 2,400,000 Rwf ya jetons de presence; Miliyoni 25,000,000 ya bonifications annuelles; Miliyoni umunani z’indishyi z’akababaro; Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 y’indishyi z’amafaranga y’ishuri yarihiwe umunyeshuri wa Musanganya Faustin wagombaga kwigira ubuntu; Miliyoni imwe n’ibihumbi 500 y’igihembo cya Avocat (yagenwe ku rwego rwa mbere) ndetse n’Ibihumbi 750 y’igihembo cya Avocat (agennwe mu bujurire)
Urukiko Rukuru rwa Musanze kandi rwavuze ko rutegetse ko urubanza RC 001110/2020/TGI/MUS rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuwa 22/02/2021 ruhindutse ku byerekeye indishyi.
Uru rukiko rwanategetse ko ingwate y’amagarama yatanzwe na INES-Ruhengeri ihwanye n’imirimo yakozwe muri uru rubanza. Musanganya Faustin w’imyaka 65 wanabaye umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda, BWIZA dukesha iyi nkuru yamubajije uko yakiriye imyanzuro y’urukiko.
Ku murongo wa telefoni mu ijwi ririmo akanyamuneza ati ” Nishimiye imikirize y’urubanza. Niteguye gukorana neza n’abanyamuryango, nizera ko nabo bafite ubwo bushake. Imana kandi ntirenganya.”