Perezida w’Igihugu cya Uganda Yoweri Museveni bivugwa ko yangiye umuhungu we Gen. Muhoozi kuva mu gisirikare nyuma yo kwndika ku rukuta rwe rwa Twitter ko asezeye igisirikare cya Uganda.
Ku wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2022, Muhoozi yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko nyuma y’imyaka 28 mu gisirikare, yafashe umwanzuro wo gusezera.
Ubutumwa bwe bukimara kujya hanze, bivugwa ko Perezida Museveni yamuhamagaye akamusaba kwisubiraho ku mwanzuro yari yafashe. Ntabwo bizwi niba Muhoozi yarumviye se cyangwa se niba yarakomeje ibyo yari yatangiye.
Umwaka ushize Muhoozi yari yaciye amarenga yo kuva mu gisirikare. Icyo gihe yavugaga ko niba abasirikare bakuru batazafashwa kubona amacumbi ajyanye n’igihe ku birindiro by’ingabo bya Bombo, azahita ava mu ngabo.
Muhoozi yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ndetse yigeze no kuyobora umutwe udasanzwe w’ingabo.
Ntabwo impamvu yavuye mu gisirikare iramenyekana cyane ko yari akiri muto mu myaka dore ko afite 47.
Ubusanzwe umusirikare ufite ipeti nk’irye, yemerewe kuva mu gisirikare nibura afite imyaka 60. Kugira ngo anave mu gisirikare, aba agomba kubanza kugisha inama Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.