Mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umugore, Abakobwa 20 bari mu bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2022, bifatanije n’abaturage bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 8 Werurwe 2022 cyahuje abaturage bo mu bice bitandukanye by’aka Karere bishimira bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bimaze kugerwaho n’abagore, by’umwihariko abatangiriye hasi cyane kuri ubu bakaba barigejeje ku iterambere n’imiryango yabo.
Muri iki gikorwa, abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 bari mu bahawe umwanya wo gutanga impamyabumenyi ku bagore baterwa inkunga n’umushinga ‘Fondazione Marcegaglia Onlus’, wabafashije kwiga kudoda imyambaro itandukanye ngo babe babihangamo imirimo ndetse ukaba wabageneye imashini bazinjirana muri uyu mwuga.
Ni ibirori byari byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo Depite Anonciata Mukarugwiza; Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard; Intumwa ya Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba n’abandi batandukanye.
Depite Mukarugwiza mu ijambo rye, yashimiye na ba Nyampinga baje kwifatanya n’abandi baturage mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Ati “Uyu munsi turebye ibimaze kugerwaho ni byinshi cyane, kuko umugore amaze kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere igihugu n’umuryango, kandi umuryango uteye imbere kandi utekanye. Umugore wateye intambwe hagendewe kuri gahunda nshya y’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu bufite politiki nziza yo kuzamura umugore mu kumva ko ashoboye, kandi akumva ko ibyo umugabo cyangwa umusore akora na we yabishobora, kandi bikagerwaho.”
Uwimana Marlene wavuze mu izina rya bagenzi be bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko ubutumwa ba Nyampinga babafitiye ari ubwo gushishikariza abagore kubyaza umusaruro amahirwe bafite kuko bashoboye.
Muri iki gikorwa abagore barindwi borojwe inka, abandi bahabwa imashini zizabafasha kwiteza imbere mu mwuga wo kudoda, abana bane batsinze mu masomo y’ubuganga bahabwa buruse zo kubafasha kuminuza n’ibindi bitandukanye byagiye bishyigikirwa n’Umuryango Fondazione Marcegaglia Onlus mu bufatanye n’Akarere ka Bugesera.