Uwari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko asezeye mu gisirikare cya Uganda yari amazemo imyaka 28.
Lt Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.
Yagize ati: “Nyuma y’imyaka 28 ndi mu kazi mu gisirikare cyanjye nkunda cyane, igisirikare cya mbere ku Isi, nejejwe no gutangaza ko nsezeye. Njye n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi!”
Yunzemo ati: “Mfitiye urukundo n’icyubahiro byonyine abo bagabo n’abagore bose b’ibihangange baharanira ubuhangange bwa Uganda buri munsi.”
Gen Muhoozi ntiyigeze atangaza impamvu yahisemo gusezera, yemwe n’Igisirikare cya Uganda ntacyo kiratangaza ku isezera rye cyangwa ngo cyemeze niba yujuje ibisabwa bimwemerera gusezera.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 47 y’amavuko, yasezeye mu ngabo za Uganda mu gihe hari amakuru menshi avuga ko yitegura gusimbura se Museveni ku butegetsi. Bivugwa ko nta gihindutse muri 2026 ashobora kuziyamamariza kuyobora Uganda.
Uyu mugabo yaherukaga guca amarenga y’uko aziyamamariza kuyobora Uganda mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Yaranditse ati: “Data Perezida Yoweri Kaguta Museveni nkiri umwana yarambwiye ati ’uzaba igihangange nkanjye byonyine niwemera guteseka ku bwa Uganda nkanjye’! Abanya-Uganda ni bo bazagena ubwabo niba narateye ikirenge mu cye.”
Muhoozi yari umusirikare mu ngabo za Uganda kuva mu 1999 ubwo yazinjiragamo, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.
Icyo gihe yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imyitozo.
Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri, yiga ibijyanye no kuyobora batayo.
Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa ‘Presidential Guards Brigade (PGB)’. Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.
Muri uyu mwaka ni na bwo yoherejwe ku rugamba bwa mbere, ubwo iyi batayo yari ayoboye yahabwaga inshingano zo kurwanya inyeshyamba LRA mu gace ka Soroti. Mu 2007 yaje kongera koherezwa ku rugamba ubwo yahabwaga inshingano zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF zari zigaruriye pariki ya Semiliki.
Mu mpereza za 2007 yoherejwe na Leta ya Uganda gukomereza amasomo ya gisirikare muri ‘Fort Leavenworth’, ishuri rya gisirikare riherereye i Kansas.
Aha yahavuye mu 2018, mu kwezi kwa Nyakanga muri uwo mwaka ahita atangira andi masomo ajyanye no kumanukira mu mitaka bimenyerewe ku bazwi nka ‘Para-Commandos’. Aya masomo yayigiye muri ‘US Army’s Airborne School’ iherereye muri Leta ya Georgia.
Muri uyu mwaka Muhoozi yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe ‘Special Force’ mu ngabo za Uganda. Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba no kurinda abayobozi abayobozi bakomeye mu gihugu.
Mu 2011 yagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutoranya abasirikare b’indobanure bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Muri uyu mwaka ni na bwo yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Colonel.
Mu ntangiro za 2011 yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri ajya kuminuriza muri ‘South African National Defence College’. Aha yahamaze amezi atandatu, muri Kanama 2012 ahita agirwa Général de Brigade.
Hagati ya 2013 na 2014, Muhoozi ni umwe mu basirikare ba Uganda boherejwe muri Sudan y’Epfo mu gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke. Mu 2020 yongeye kugirwa umuyobozi wa Special Force, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Aka kazi agafatanya no kuba umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.