Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwemeje amakuru avuga ko hari abantu bane mu bateguye igitaramo cya Rwanda Gospel Star Live cyabaye ku cyumweru cyari cyatumiwemo abahanzi b’ibyamamare harimo na Rose Muhando aba bose bakaba ari abakozi ba “Master Solution Rwanda”.
Amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima ateganya ko mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid, ahabera amakoraniro y’abantu basabwa kuba barikingije mu buryo bwuzuye kandi bipimishije.
Hari abakomeje kugaragara bayarenzeho bagakora ibinyuranyije n’amabwiriza bahimba ubutumwa bw’uko bikingije cyangwa bipimishije, ibi bikaba bifatwa nk’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ikorewe muri mudasobwa.
Amakuru y’aba batawe muri yombi mu gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live yahamijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry wavuze ko iperereza rikiri gukorwa, hagamijwe kumenya neza uko ibyo byaha byakozwe ndetse n’uruhare rwa buri wese.
Yongeyeho ko bane batawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.
Uko icyaha cyakozwe
Amakuru Igihe dukesha iyi nkuru yamenye ni uko Polisi y’Igihugu kuri iki Cyumweru tariki 6 Werurwe 2022 yataye muri yombi abakozi bane bo muri sosiyete yitwa Master Solution Rwanda barimo; Elvis Cyusa na Sibomana Benjamin bashinzwe ikoranabuhanga, Jean David Tuyishime ukora nk’umukozi ushinzwe gupima Covid na Ben Niyonshuti ufatwa nk’umuyobozi wabo.
Aba bose bakaba bafatiwe mu mugambi umwe wo gutanga ubutumwa bugaragaza ko abantu bagomba kwitabira igitaramo bipimishishije Covid. Bakaba bakurikiranyweho koherereza ubutumwa Sinkabumwe Michael na Soleil Lydia Ndagiro bababwira ko bipimishije Covid kandi bitigeze bibaho.
Uwitwa Ndagiro Soleil Lydia wari ushinzwe gukurikirana gahunda mu birori bya Rwanda Gospel Stars Live ubwo mbere yo kwinjira yasabwaga kujya kwipimisha, ageze ahakoreraga Master Solution Rwanda yasize yiyanditse ku rutonde rw’abari bupimwe ahita asohoka, agarutse ari mu nzira ngo abona ubutumwa bw’Ikigo cy’Ubuzima (RBC) bumubwira ko igikorwa cyo gupimwa cyagenze neza kandi nta bwandu bw’icyorezo cya COVID afite.
Ubu butumwa nyamara yabwakiriye kuri telefoni ye atigeze apimwa cyangwa ngo abonane na muganga ubishinzwe. Ubwo yari ageze ahabereye iki gikorwa, mbere yo kwinjira yabajijwe ko afite ubutumwa bw’uko yipimishije agaragaza ko abufite kandi atipimishije.
Sinkabumwe Michael nawe ari mu bahawe ubutumwa bw’uko yipimishijwe kandi atapimwe, avuga ko nawe yajyaga kwipimisha, yiyanditse ku rutonde mu gihe ategereje kugerwaho kuko yari muri numero z’inyuma ukurikije uko biyanditse yabonye ubutumwa bwa RBC ko igikorwa cyo gupimwa cyagenze neza kandi ko nta bwandu bw’icyorezo cya COVID afite, ibyo bikorwa atigeze apimwa.
Icyo gihe yagiye mu birori yinjiye asabwa kwerekana ko afite ubutumwa bw’uko yipimishije arabwerekana kandi atigeze apimwa.
Igihe ikomeza ivuga ko yamenye amakuru ko igihe Polisi yaritangiye gukurikirana icyo kibazo, Sabimbona Benjamin na Ben Niyonshuti batangiye kwitana ba mwana, aho Benjamin yahise avuka ko we akora muri Master Solution Rwanda nk’umukozi ushinzwe ikoranabuhanga (IT) akavuga ko yahawe urutonde n’umuyobozi we Ben Niyonshuti, asabwa kuboherereza ubutumwa bw’uko babapimye, avuga ko bishoboka ko nabo bari kuri urwo rutonde.
RBC yatangiye iperereza kuri Master Solution Rwanda
Niyingabira Julien ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubuzima yabwiye IGIHE ko nabo batangiye iperereza kuri iyi sosiyete ngo harebwe uko babashije kwinjira mu buryo bukoreshwa hatangwa ubutumwa ku bipimishije.
Aha yavuze ko nabo bamenye amakuru y’uko hari abakozi b’iyi sosiyete batawe muri yombi, ariko ahamya ko ibyabaye ari ibikorwa bigize ibyaha.
Ati “Ntabwo ndamenya neza niba iyi kompanyi ari iy’ubuvuzi cyangwa ifite ivuriro kuko uretse amavuriro nabwo yemewe nta wundi muntu cyangwa sosiyete iyo ariyo yose yemerewe gupima Covid cyangwa gutanga ibisubizo by’abapimwe.”
Yongeyeho ko niyo ryaba ivuriro rinemerewe gupima Covid naryo ripima abantu barigannye, ko itemerewe kujya gupima ahantu habereye ibirori cyangwa amakoraniro yahuje abantu benshi.
Ati “Ubundi ayo mavuriro yemerewe nayo ubwayo ntiyemerewe kujya gusuzuma abantu ahabereye amakoraniro y’abantu benshi, ubundi iyo ibi byabaye abapima batangwa na RBC ntabwo ari ayo mavuriro.”
Niyingabira yavuze ko bafatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha hari gukorwa iperereza ngo harebwe uko iyi kompanyi yabashije kwinjira muri system ya RBC, ndetse hanahise hatangira kurebwa niba koko haba hari abayikoresha batabyemerewe.
Iri rushanwa ryakomeje kurangwamo n’ibintu bitagiye bigenda neza, aho abantu bari bagize akanama nkemurampaka beguriye icya rimwe bose habura umunsi umwe ngo amarushanwa atangire, bakavuga ko babitewe n’ibintu bimwe na bimwe babonaga bidahwitse, ndetse byakomeje kuvuga ko n’abacuranzi bakoze ibintu bisa nk’imyagaragambyo bavuga ko byaterwaga n’uko batishyuwe amafaranga bari bumvikanye.