Guverinoma y’u Burundi ntabwo irafungura imipaka iki gihugu gihuriyeho n’u Rwanda, n’ubwo rwo rwayifunguriye bose guhera kuri uyu wa 7 Werurwe 2022.
Kudafungurwa kw’iyi mipaka byagaragariye ku mipaka y’Akanyaru, aho bigaragara ko nta bantu bahambuka, ndetse no ku wa Ruhwa, aho bamwe mu Barundi bo mu Ntara ya Cibitoke bashakaga kujya gucururiza mu Karere ka Rusizi, basubijwe inyuma.
Iki kinyamakuru RT Isanganiro cyatangaje kiti: “Abenegihugu bo mu Ntara ya Cibitoke ku mupaka u Burundi buhuriyeho n’u Rwanda basaba Leta y’u Burundi gufungura umupaka ku ruzi rwa Ruhwa nk’uko u Rwanda rwabikoze kuri uyu wa Mbere ku mipaka yose ruhuriyeho n’ibindi bihugu. Bamwe baganiriye n’umunyamakuru ukorera Isanganiro muri Cibitoke, bari bazindukanye ibicuruzwa batekereza ko babyambukana mu karere ka Rusizi.”
Guverinoma y’u Burundi ntacyo iratangaza ku mipaka yabwo n’u Rwanda, iki kinyamakuru kivuga ko amakuru gikura mu bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yemeza ko buzayifungura mu minsi iri imbere.
Icyemezo cyo gufungura imipaka yo ku butaka ku ruhande rw’u Rwanda, cyafashwe n’inama y’abaminisitiri tariki ya 4 Werurwe. Gusa ku Burundi, bivugwa ko hari ibyo ibihugu byombi bitaranoza neza, ku buryo ababituye batangira kugenderana no guhahirana.
Ubusanzwe imipaka y’u Rwanda n’u Burundi yari yarafunzwe bitewe n’umubano utameze neza w’ibi bihugu, hiyongeramo impamvu yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi kuva mu mpera z’2019.