Ku mugoroba wo ku wa 5 Werurwe 2022, umugabo witwa Niyitegeka uzwi ku izina rya Soso utuye mu kagari ka Gakenke, umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo yasanze umugore we witwa Uwamurera mu rugo yahukaniyemo mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma amutema amaguru n’amaboko, arangije aratoroka.
Niyitegeka yageze mu murenge wa Remera ku mugoroba wo ku 5 Werurwe, avuye mu karere ka Gatsibo, asobanura ko aje gucyura umugore we wahukaniye kwa Nyirakuru, aramushuka amukura mu rugo aramutema amukometsa ku buryo bukabije ariko ntiyapfa
Amakuru aturuka aho ubu bugizi bwa nabi bwabereye, avuga ko Uwamurera yahukaniye mu karere ka Ngoma avuye mu karere ka Gatsibo kubera amakimbirane bagiranaga ndetse ko icyatumye amutema byatewe nuko umugabo yashatse kugurisha inzu batabyumvikanyeho, umugore akanga kumusinyira.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwemeje aya makuru, busobanura ko bwabwiwe ko uyu mugabo yashatse kugurisha inzu, umugore akanga kumusinyira.
Niyonagira Nathalie uyobora akarere ka Ngoma, yagize ati: “Amakuru twamenye ni uko yavuye muri Gatsibo amukurikiranye kuko yari yarahukanye. Umugore yari yaramwangiye kumusinyira ngo bagurishe inzu, asa n’uje kumucyura, aramushukashuka amukura mu rugo, aza kuhemukira aramutema, ahita yiruka. “