Mu ntangiro z’Ukwakira nibwo byamenyekanye ko Tiwa Savage hari umuntu ataramenya uri kumutera ubwoba amusaba amafaranga ngo adashyira hanze amashusho ari gusambana n’umukunzi we.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yakoranye n’umunyamakuru Angie Martinez, nibwo uyu muhanzikazi yahishuye ko hari umuntu uri gushaka gushyira hanze amashusho ye asambana ko ari no kumusaba amafaranga ngo atayashira hanze akibaza niba aramutse ayamuhaye nabwo atayashyira hanze.
Amashusho y’uyu muhanzikazi asambana yasakajwe mu ntangiro z’iki Cyumweru. Umugabo basambana ntabwo azwi gusa bikekwa ko ari umukunzi we bari kumwe ubu, umugore bagaragaza afite isura neza neza nk’iya Tiwa Savage. Aya mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Snapchat n’umuntu utaramenyekana ahita ayasiba hashize akanya.
Mu mashusho ya mbere Tiwa Savage aba aryamanye n’umugabo utagaragara mu maso bari mu gikorwa cyo gutera akabariro, mu gihe aya kabiri aba yicaye ku ntebe nabwo bari muri icyo gikorwa.
Kuva aya mashusho yajya hanze ku mbuga nkoranyambaga yatangiye gucicikana, bamwe bayahererekanya abandi bavuga ibintu bitandukanye.