Polisi y’Igihugu yatangaje ko iheruka guta muri yombi umugore witwa Umutoni Divine, nyuma yo kugaragara mu mashusho yafatiwe ku Gisimenti mu mujyi wa Kigali yasinze.
Umutoni yatawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 03 afatiwe mu kagari ka Nyakabanda ho mu murenge wa Kicukiro w’akarere ka Kicukiro, akaba akurikiranweho icyaha cyo gusindira mu ruhame no gukora ibiterasoni.
Uyu mugore yaherukaga kugaragara mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yasinze cyane, ku buryo atanashoboraga kwiyegura. Amashusho yafashwe mu ijoro ryo ku wa 26 Gashyantare uriya mugore agaragara agaramye muri Car Free Zone ku Gisimenti i Remera ashagawe n’imbaga y’abantu bamukwenaga.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye urubuga rwa Polisi y’u Rwanda ko Umutoni akurikiranweho icyaha cyo gusindira mu ruhame no gukora ibiterasoni.
Ati: “Uyu mugore aracyekwaho icyaha cyo gusindira mu ruhame no gukora ibiterasoni yakoze ubwo yari mu kabari mu gisimenti mu murenge wa Remera, ari gusangira inzoga n’inshuti ye yitwa Uwase Anitha.“
CP Kabera yasobanuye ko “bigeze mu masaha ya n’ijoro Umutoni yashatse gutaha, agerageje gutega moto ananirwa kuyurira kuko yari yasinze. Yakomeje guhatiriza yikubita hasi ananirwa kubyuka akajya yikurura hasi, abantu barahurura bamushungera basakuza cyane.”
Ngo byabaye ngombwa ko mugenzi we bari basangiye nawe agerageza kumwegura ariko biranga kuko bose bari basinze cyane. CP Kabera yagiriye inama abantu banywa inzoga, kunywa mu rugero kandi bakirinda gusinda no gukora ibikorwa by’urukozasoni.
Ati: “Kunywa inzoga ntibibujijwe ariko abantu bagomba kumenya ko niba banyoye inzoga batemerewe kubangamira ituze rusange. Ikindi kandi gusinda mu ruhame n’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.“
Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe n’amategeko, mu gihe Uwase bari kumwe na we agishakishwa ngo na we akurikiranwe.
Ingingo ya 268 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri, n’ihazabu y’atari munsi ya Frw 20,000 ariko atanarenze Frw 100,000 cyangwa kimwe muri ibi bihano. Ingingo ya 143 yo ivuga ko umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.