Umusore w’imyaka 22 yahuye n’uruva gusenya ubwo yararanaga n’indaya akabura ayo kwishura imyenda yari yambaye na telefoni yari afite bifatirwa niyo ndaya bararanye.
Ibi byabereye mu Mudugudu w’amahoro mu Kagari ka Gacyamo mu Murenge wa Gitega, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 1 Werurwe 2022. Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko ifatirwa rya telefone n’imyenda by’uyu musore byatewe n’uko yabuze ibihumbi 5 Frw yo kwishyura iyo ndaya bari bararanye.
Uwayo Kevin yagize ati “Yararanye n’indaya ikuze cyane abura amafaranga yo kuyishyura nk’uko bari bumvikanye nibwo yafashe imyenda ye na telefone itangira kumusohora ahita atabaza.”
Bizimana Daniel, yagize ati “Ni abasore bajya kugura indaya badafite amafaranga, na we ni uko yagiye akora ibyo akora arangije iramwishyuza atangira kuzana ibya mama wararaye maze ifatira ipantaro, umupira na telefone.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yavuze ko iyo ndaya yaje gusubiza imyenda uwo musore. Yagize ati “Nibyo byarabaye, ni umusore muto wagiranye ikibazo n’indaya kubera ko atari yayishyuye nyuma nibwo umuhungu yabitumenyesheje ko babimutwaye.”
Yongeyeho ko nyuma y’aho bamenye aya makuru iyi ndaya yasubije uwo musore imyenda ye ariko ntiyamuha telefone.