Umuherwe w’Umurusiya uba muri Leta ya California mu zunze Ubumwe za Amerika (USA), Alex Konanykhin yahamagariye abasirikare b’igihugu akomokamo gukora ibishoboka byose bagata muri yombi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, washoje intambara kuri Ukraine.
Uyu muherwe ushyigikiye Ukraine muri iyi ntambara, yasezeranyije umusirikare wafata Umukuru w’Igihugu ko azamuha amadolari ya Amerika miliyoni imwe.
Muri ubu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Facebook, Konanykhin yagize ati: “Niyemeje guhemba $1,0000,000 umusirikare/abasirikare, uzubahiriza ububasha ahabwa n’itegekonshinga, agafata Putin nk’umunyabyaha w’intambara hashingiwe ku mategeko y’u Burusiya na mpuzamahanga.”
Usibye kuba yarashoje intambara muri Ukraine, Konanykhin avuga ko Putin yishe amatora yo mu bwisanzure, yica n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Uyu muherwe wemeza ko azakomeza gushyigikira ko Ukraine yirwanaho muri iyi ntambara, mu kiganiro yagiranye na Business Insider, yavuze ko mu gihe n’abandi bakwiyemeza guhemba uzafata Perezida Putin, byarangira bibaye.
Yagize ati: “Mu gihe abandi bantu bahagije bafata icyemezo nk’iki, byakongera amahirwe yo gufungwa kwa Putin, akagezwa imbere y’ubutabera.”
Konanykhin urwanya ubutegetsi bwa Putin aheruka mu Burusiya mu 1992. USA yamuhaye icyangombwa nk’impunzi ya politiki mu 1999. Yashoboraga koherezwa mu gihugu cye mu 2003 ubwo cyatakazaga agaciro ariko ntabwo byabaye kugeza mu 2007, ubwo yahabwaga ikindi.
Abajijwe niba nta bwoba afite bw’uko Leta ya Putin yamushakisha bitewe n’iyi ntego yashyizeho, Konanykhin yasubije ati: “Putin ni umwicanyi w’abamurwanya wamamaye. Ubu afite [abamurwanya] benshi.”